RFL
Kigali

Dore uko wagabanya ibinure mu mwijima wawe mu gihe kingana n’iminsi 7 gusa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/05/2018 7:33
0


Mu buzima busanzwe ntawe utajya urwara kuko nudakunda kurwara byaba byarigeze kumubaho rimwe cyangwa se kabiri, ariko nanone zimwe mu ndwara turwara hari iziterwa n’ibyo tuba twabasha kwirinda kandi bigashoboka cyane dukoresheje nk’ibyo kurya bya buri munsi cyangwa se kuruhuka n’ibindi.



Hari indwara zimwe na zimwe rero zishobora gufata umwijima wacu kandi twabigizemo uruhare nubwo tuba tutabizi, imwe muri izo ndwara rero ni nk’iterwa n’ibinure byinshi bigenda bikiyomeka ku mwijima ugasanga bivuyemo indwara y’umwijima bita steatoses hepatique.

Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ibinure byabaye byinshi ku mwijima wawe

Muri ibyo bimenyetso harimo: Ububabare bukabije ahegereye urubavu rw’iburyo, kuribwa mu nda bya hato na hato, guhora wumva unaniwe cyane kabone n’iyo waba nta kintu wakoze n’ibindi bitandukanye nubwo ahanini iyi ndwara idakunze kugira ibimenyetso.

Ese mu gihe wagize ibinure byinshi ku mwijima bikagutera ya ndwara twavuze haruguru ni gute wayikira?

Hari uburyo karemano kandi budahenze ushobora gukoresha mu kurwanya ibinure biba byiyometse ku mwijima bigatuma udakora neza.

Ese ubwo buryo ni ubuhe?

Mu gihe wagezweho n’iyi ndwara fata: Indimu ebyiri, Betterave ebyiri ziringaniye n’ ibirahure bibiri by’amazi meza.

Iyo umaze gufata betterave ukazironga neza ukazikatagura ubundi ukazisya ukavanga n’umutobe wa za ndimu ndetse n’ibirahure bibiri by’amazi nta kindi kintu wongeyemo ukabinywa nibura gatatu ku munsi, icyumweru kijya gushira uri mutaraga.

Nuramuka ugerageje ibi bintu bitatu kandi bidahenze kubibona uzaba urinze umwijima wawe kurushaho kujya mu kaga nk'uko abahanga mu by’ubuzima babivuga.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND