RFL
Kigali

Dore ubusobanuro bwa vitamin B, abayikeneye n’aho wayikura

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/12/2017 6:01
0


Nubwo mu bigaragara buri muntu wese akwiye kugira vitamine zose mu mubiri ariko ni byiza kumenya buri yose uko ikora, akamaro kayo n’aho wayikura ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe byinshi kuri vitamin B



Muri rusange nta muntu udakeneye vitamin B ariko by’umwihariko abagore batwite, abonsa ndetse n’abo bonsa, abamaze igihe gito babazwe, abafata ibiyobyabwenge , abageze mu za bukuru, abarwaye indwara zirimo kanseri nibo baba bakeneye ubwirinzi buhagije kuko bitabaye ibyo bashobora kurwara indwara ziterwa no kubura vitamin B.

Ese vitamin B ni iki?

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko vitamin B ari itsinda rigizwe n’andi ma vitamin agera ku munani yose afitiye umumaro umubiri w’umuntu.

Dore amoko ya za vitamin B uko yakabaye

1.Thiamin niyo vitamine B1 akaba ari nayo ifasha ubwonko gukora neza igatuma umuntu agira appétit igafasha amaso guhorana ubuzima bwiza,  B1 rero iboneka mu bunyobwa, impengeri, inyama n’imboga zifite ibara ry’icyatsi.

2.Riboflavin niyo vitamine B2 ikaba ifasha uruhu guhora rusa neza, igafasha n’umutima gukora neza, B2 wayisanga mu mata n’ibindi bintu byose bifitanye isano nayo, amafi, ibinyampeke na za mboga zifite ibara ry’icyatsi.

3. Niacin ni vitamine B3 ikaba ifata neza urwungano rw’imyakura ndetse ikanatanga imbaraga mu mubiri, ifasha imikaya ,imigarura n’imijyana gukora neza,ikagabanya urugimbu rubi mu mubiri ari nako yongeramo urwizamu,  B3 wayisanga mu ngano,ubunyobwa, amafi no muri za mboga z’icyatsi.

4. Pantotenic acid ni vitamine B5 yunganira imikorere ya enzyme n’ibindi ikaba ikunze kuboneka muri avoka, yaourt ,mu birayi, bihumyo na za mboga z’icyatsi.

5. Vitamine B6 ishinzwe kongera insoro zitukura,ikagabanya ibyago byo kurwara stroke no kunanirwa k’umutima, ikaboneka mu mineke, ibikomoka ku nkoko, ibijumba, ibinyampeke ndetse n’ibiba mu maso nk’ifi,isambaza n’ibindi.

6. Biotin ni vitamine B7 ikaba ishinzwe gufasha urwungano ngogozi gukora neza, ubundi ikaboneka mu nyama z’umwijima,amagi,avoka ndetse no mu mbuto n’imboga zifite ibara ry’icyatsi kibisi

7. Folate nit vitamine B9 ifite umwihariko ku bagore batwite aho ibafasha bo ubwabo ikanakumira indwara zifata urwungano rw’imyakura ku bana batwite, ifasha kandi mu kubungabunga ubuzima bw’insoro zitukura, Ibiribwa byinshi ushobora kubisangamo iyi vitamine ariko by’umwihariko imbuto n’imboga ndetse no mu bishyimbo.

8. B12 ni yo vitamine ishinzwe gufasha imyakura no gukora insoro ikaba iboneka mu bikomoka ku matungo ndetse no mu ntanga abagabo baha abagore babo.

Src: mayoclinic.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND