RFL
Kigali

Dore interuro eshanu wabwira umugabo wawe mugahora mu munyenga w’urukundo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/04/2018 20:12
0


Nk'uko abantu b’igitsinagore bishimira kubwirwa amagambo aryohereye cyane kuruta kubona ikintu giturutse ku bakunzi babo, ni kimwe n’uko hari abagabo bishimira kumva abagore bababwira amagambo asize umunyu.



Nanone kandi nk'uko abagore bishimira ko umuntu ababwira ko ari beza, abanyabwenge, ni nako abagabo bibashimisha babonye ubibabwira. Ubushakashatsi ku bijyanye n’imitekerereze ya muntu bwakorewe mu Bufaransa bwagaragaje ko nubwo abagabo badakunda kubigaragaza cyane ariko burya ngo bashimishwa n’amagambo asize umunyu babwiwe n’abafasha babo.

Ese amwe muri ayo magambo ni ayahe?

Ni wowe muntu wa mbere nzi mwiza mu bo nabonye bose: Abagabo burya ngo bakururwa n’amagambo asa nayo ababwira uko bari, kumenya ko umugore amutekerezaho ndetse akanamubwira ko agira umutima mwiza ko nta wundi basa mu bo yahuye nabo bose ndetse ko nta n’uzamusimbura bimutera umunezero udasanzwe.

Uri igitego mu bandi: Abagabo bakunda amagambo nk'ayo abagaragariza itandukaniro hagati y’abandi, ni byiza kubwira umugabo ko icyizere cyose ukimufitiye, byonyine kumugaragariza ko umwizeye 100% birahagije ntibinasaba ko umusobanurira byinshi. Ibi kandi biba byiza iyo ubimubwiye atari ukumushyeshyenga ahubwo ari ko biri mu mutima wawe.

Uri intwari yanjye: Iri jambo iyo uribwiye umugabo ubikuye ku mutima bishobora no gutuma arara adasinziriye ahubwo aritekerezaho gusa kuko kumva ko umugore atamufite ashobora no gupfa bimuha icyizere gifatika ndetse bigatuma arushaho kugukunda no guhora agutekerezaho kuko wamwumvishije ko adahari nawe nta buzima.

Urankurura cyangwa utuma numva ngushaka: Umugabo burya ngo na we yishimira kumva umugore amubwira ko amushimisha mu buriri ibyo bizatuma arushaho kugukunda ndetse akore iyo bwabaga kugira ngo agushimishe kurutaho.

Ndagukunda: Iri ni ijambo rimenyerewe cyane ariko ku bagabo, iyo umugabo agize imana akaribwirwa n’umugore we bimuvuye ku mutima, burya ngo nta rindi jambo ryiza ryasimbura iryo mu yo wamubwira yose.

Aya magambo uko ari atanu uramutse uyamenyereje umugabo wawe mwaba mumeze nk’abari muri paradizo kuko urugo rwanyu ntirwaba rugisenyutse kabone n’iyo rwaba ruri mu marembera.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND