RFL
Kigali

Dore inkuru nziza ku bantu bafite umusatsi upfuka bya hato na hato

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/08/2018 15:36
0


Umusatsi ni kimwe mu biranga ubwiza bw’abantu b’igitsina gore ariko hari abo usanga bafite ikibazo cyo gupfuka umusatsi ndetse baranayobewe icyo bakora kugirango bagire umusatsi mwiza kandi mwinshi.



Gucika umusatsi ku bagore ni kimwe mu bibahangayikisha kuko baba batakaje kimwe mu bibagaragaza neza muri rusange, hari igihe rero biba biterwa n’impamvu yoroshye ndetse ishobora no gukosoka vuba nko kuba wabura vitamin mu mubiri maze wakongera kuyigira umusatsi ukaza.

Ariko nanone hari ubwo biba biterwa n’ubundi burwayi umuntu atapfa guhita amenya kandi kubimenya ni nabyo bifasha umuntu gushaka icyakorwa ngo icyo kibazo kiveho burundu.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera gupfuka umusatsi rero harimo:

Kubura amaraso mu mubiri: iki ni ikibazo gikunze guhurirwaho n’abantu b’igitsina gore cyane, kumenya ko nta maraso ufite rero ahanini bisaba ko ujya kwa muganga kuko ntiwareba umuntu ngo upfe guhita ubimubonaho, iyo amaraso yabaye make mu mubiri rero usanga umusatsi ubigenderamo ugacikagurika ku buryo bukomeye.

Icyo wakora rero ni kwihutira gufata ibyo kurya ndetse n’ibinini byongera amaraso, icyo gihe umusatsi wawe urongera ukagaruka.

Guhagarika imiti iboneza urubyaro: abahanga bagaragaje ko ihagarikwa ry’iyi miti naryo ituma umusatsi upfuka, mu gihe wahagaritse iyi miti ukabona imisatsi yawe igenda iyoyoka gana muganga agufashe kukugira inama y’icyo wakora kuko iyi miti izwiho gupfura umusatsi bikabije mu gihe wayihagaritse.

Mu yandi magambo rero niba uziko iyi miti ari yo ntandaro yo kubura umusatsi wawe jya kwa muganga bakugire inama y’icyo wakora.

Guhangayika bikabije: umuntu wese ufite stress idasanzwe ashobora guhura n’iki kibazo, urugero nko gupfusha umuntu wari ingenzi kuri wowe, kwirukanwa ku kazi, gutandukana n’uwo wakundaga, ibyo byose bishobora gutuma upfuka umusatsi ugashiraho burundu, gusa icyiza ni uko iyo ibyo bibazo byose bishize n’umusatsi uragaruka, mu gihe ubona ibyo bibazo byashize ariko umusatsi ntugaruke, sanga muganga akugire inama y’icyo wakora nibiba ngombwa aguhe imiti iwugarura.

Kubura intungamubiri zikuza umusatsi: ubusanzwe mu byo turya habamo za proteins zishinzwe gukuza umusatsi nk’inyama, amagi n’amafi, iyo umaze igihe utazifata rero nta kabuza wa musatsi urayoyoka, niba uzi neza ko biterwa n'uko nta proteine ufite, gerageza kuzihata umusatsi uzagaruka.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND