Mu buzima busanzwe abantu batari bake bakunze guhura n’ikibazo cyo kugira isereri ariko ntibabyiteho cyane bitewe nuko ari ibintu biba mu gihe gito cyane ubundi bigashira
Abahanga batandukanye mu by’ubuzima bagaragaza ko nubwo ari ibintu biba mu kanya gato ariko burya ngo ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko ufite ikibazo mu matwi imbere kuko basanze mu bantu 100, byibura 15 bashobora kuba bajya bahura n’iki kibazo mu buzima bwabo
Aha wakwibaza uti ese isereri ni iki?
Amakuru dukesha urubuga santé medicine avuga ko isereri ari ibyiyumvo umuntu yumva akanya gato akamera nk’umuntu utaye ubwenge, rimwe na rimwe akaba yanitura hasi kuko aba yumva asa n’uri kuzenguruka, ibi rero ngo biba mu kanya gato cyane bigashira bikagira igihe byongera kugaruka
Abashakashatsi batandukanye bavuga ko iki kibazo kiba ku bantu bose ariko bigatandukanira ku kiba cyabiteye nubwo impamvu nyamukuru bavuga ko igaragarira mu imbere mu matwi
Ese isereri yaba iterwa n’iki?
Dr. Sylvie Imbaud-Genieys impuguke mu kuvura indwara zishamikiye ku bwonko zirimo n’isereri avuga ko isereri iterwa na byinshi ariko ko mu gihe uyigize atari byiza guterera agati mu ryinyo ahubwo ni ngombwa ko wihutira kujya kwa muganga kugirango harebwe impamvu ibigutera
Zimwe muri izo mpamvu agaragaza harimo:
Kuba imitsi ijyana amakuru mu bwonko ifite ikibazo
Kuba ubwonko buha umubiri uburinganire bafite ikibazo( cervelet)
Kuba imitsi ishamikiye ku gikanu ari nayo ifite aho ihuriye n’ubwonko igira ikibazo
Kuba warigeze kurwara amatwi, kubura isukari cyangwa amazi mu mubiri, inzara, impanuka n’ibindi nk’ibyo
Ibi byose ngo bishobora kuba intandaro yo kugira isereri ukaba wanitura hasi
Dr.Sylvie avuga ko niba ugize ikibazo cy’isereri ukwiriye kwihutira kujya kwa muganga kugirango hasuzumwe ikibazo waba ufite kuko twabonye ko gishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO