RFL
Kigali

Dore inkomoko y’uburwayi bw’umugongo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/04/2018 13:58
1


Hagati y’umutwe n’amatako haba urutirigongo ari rwo rugizwe n’utugufwa duto 24 tuzwi nka vertebre mu ndimi z’amahanga.



Utu tugufwa dutandukanya n’utwiswe disks ari zo zifasha umugongo kwinyeganyeza ndetse iyo kamwe muri izi disks gahungabanye bituma umuntu yumva ababara umugongo. Uku guhungabana kwa disk rero ngo guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo uko umuntu agenda, yicara n’ibindi, ibyo bigatuma umuntu arwara umugongo ukabije.

Bamwe mu barwayi b’umugongo twabashije kuganira na bo bavuga ko umugongo wabo watewe n’uko ya disk yavuye mu mwanya wayo, bavuga kandi ko ahanini biterwa no kwicara umwanya munini nko kwirirwa kuri mudasobwa, kwikorera ibintu byinshi biremereye cyangwa se gutwara imodoka amanywa n’ijoro igihe kinini utaruhuka.

Gufasha abagize ibibazo by’umugongo ni imwe mu nshingano z’inzobere mu buvuzi bw’umugongo, Dr Viral SHAH, umwe mu nzobere mu buvuzi bw’umugongo avuga ko ibibazo bakunze guhura nabyo ari ibiterwa na za disks ziba zahungabanye ati”

Twese dukunze kugira ibibazo byo kubabara umugongo cyangwa kubabara ijosi wenda rimwe mu buzima bwacu, ibyo ni ibintu bisanzwe ku bantu bato cyangwa abakuze gusa akenshi duhura n’abafite ibibazo bituruka ku buryo bitwara mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’uburyo abantu bicara, bahagarara, batwara ibinyabiziga, baterura ibintu biremereye, kwicara kuri mudasobwa n’ibindi.

Dr. Viral avuga ko akenshi iyo aba bantu babagannye bahabwa imiti ubundi bagasabwa gufata neza igice cy’urutirigongo bicara, baryama, bahagarara neza mu buryo bukwiye mu rwego rwo kwirinda ko bagira ibibazo by’umugongo. Dr. Viral avuga kandi ko umugongo ukira iyo uvuwe hakiri kare dore ko hari igihe usanga akenshi abantu batinda kuwivuza bakabifata nk’ibintu byoroshye bakazajya kwa muganga amazi yararenze inkombe aho baba bashobora no kubagwa kugira ngo bakire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remy claude4 years ago
    mfite ikibazo cy'umugongo nifuzaga ko mwandangira aho uyu Dr.Viral SHAH akorera niba ari inaha cyangwa mukampa contact nkaba nabasha kuvugana nawe. murakoze





Inyarwanda BACKGROUND