Ni kenshi usanga abantu benshi bakunda kurya ibintu biryohereye cyane nk’ama biscuit, bombon n’ibindo binyamasukari, rimwe na rimwe ukabina benshi bifuza gushyira isukari irengeje urugero mu byo kunywa byabo kandi bitari ngombwa
Nkuko byemezwa n’abahanga mu by’imirire, bavuga ko mu byo kurya abantu barya harimo ibifite amasukari menshi nubwo abantu baba batabizi kuko burya bivugwa ko ibiribwa bikorerwa mu nganda biba byifitemo isukari ingana na74%
Ni mugihe umuryango mpuzamahanga wita ku buzima uvuga ko umuntu agomba gufata isukari ingana na 5% ku munsi bitewe n’uko inyinshi igira ingaruka ku buzima bw’umuntumu
Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 abantu banywaga isukari ibarirwa ku kilo kimwe ku mwaka mu gihe uyu munsi wa none basanze impuzandengo igaragaza ko umuntu afata kilogarama 33 ku mwaka ibintu bigoranye kubigenzura kuko iba muri byinshi byifashishwa byaba ibiribwa cyangwa ibinyobwa bitandukanye
Ese ni ubuhe burwayi bushobora guterwa no kunywa cyangwa kurya isukari nyinshi
Muri izo ndwara harimo
Umubyibuho ukabije
Diabete
Amenyo
Ngo isukari kandi ikora ku bwonko nk’ikiyobyabwenge bigatuma uwayimenyereye adashobora kuyireka
Ubushakashatsi bwakorewe muri leta zunze ubumwe za amerika bwerekanye ko isukari ishobora kugira uruhare mu kwangiza ubwirinzi bw’umuntu nko kwangiza uruhu umuntu agasa n’ukuze kandi akiri muto
Isukari nyinshi kandi ngo ishobora kwangiza amara, umntu akagira impatwe, itera kanseri zimwe na zimwe nk’ifata amara n’ifata ishyira, yongera cholesterole mbi mu mubiri
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 muri kaminuza ya califonia bwasanze iyo isukari ifashwe ari nyinshi ifite ubushobozi bwo gutuma umuntu ahura n’ibibazo ku bwonko, kugira agahinda gakabije cyane ku bato
Kubera izi ngaruka zose, bamwe bafashe icyemezo cyo kureka kuyikoresha cyangwa bakagabanya imikoreshereze yayo
Birashoboka cyane ko warinda ubuzima bwawe ukoresha isukari nkeya cyane, ibintu bishobora gutuma urama kandi ukagira ubuzima buzira umuze
Src: healthline.com
TANGA IGITECYEREZO