RFL
Kigali

Dore ingaruka ziterwa no kutamara imiti wahawe na muganga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/10/2017 8:13
0


Ese ujya unywa imiti wahawe na muganga ukayirangiza? Waba waragiye kugura imiti runaka muri Pharmacie utazi indwara urwaye? Muri iyi nkuru urasangamo ingaruka nyinshi ziterwa n’ibi bibazo aho twegereye impuguke mu bijyanye n’imiti, IRADUKUNDA Marie Claire maze agira byinshi adutangariza.



Ese ni ryari bavuga ko imiti yakoreshejwe neza?

IRADUKUNDA Marie Claire avuga ko ubusanzwe hari uburyo bwiza butandukanye bavuga ko imiti yakoreshejwe neza. Uburyo bwa mbere ni ukuba imiti igomba guhabwa umurwayi nyawe. Aha bishatse kuvuga ko mbere yuko muganga atanga imiti aba agomba kubanza agasuzuma niba imiti agiye guha umurwayi imugenewe koko.

Kuba imiti ikoreshejwe mu gihe cyagenwe. Bishatse kuvuga ko niba muganga akubwiye ko ugomba gufata umuti mu gitondo na nimugoroba, witekereza ko ukwiye no kuwufata saa sita kuko atari ko amategeko y’uwo muti abiteganya.

Kuba ukwiye gufata imiti ukayifatana n’ibyo muganga yakubwiye gufata birimo ibyo kurya bijyanye n’iyo miti n’ibindi nk’ibyo. Kuba imiti ikwiye kunyobwa ku rugero wabwiwe na muganga, niba bakubwiye kunywa ikinini kimwe ku munsi si byiza ko ufata bibiri bitewe n’ububabare ufite cyangwa se niba wumva wakize kandi ugifite imiti, si byiza ko uhita uyireka kuko bitera ibibazo byinshi bitandukanye kuko hari imiti umuntu akwiye kunywa kandi akayimara yose ariyo bakunze kwita antibiotique, hakaba hari n’indi umuntu anywa ikamugabanyiriza ububabare bwashira akayihorera ariyo bita Pain killer ishinzwe kugabanya ububabare n’ubundi.

Ni izihe ngaruka ziterwa no kudakoresha imiti neza?

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, IRADUKUNDA Marie Claire avuga ko imwe mu ngaruka ziterwa no kudakoresha imiti yose wahawe na muganga harimo kuba indwara washakaga kwivura idashobora gukira, aha twatanga nk’urugero kuri amibe, niba washakaga kwivura amibe ugafata imiti mike indi ukayireka, bishatse kuvuga ko nubwo warwanyije amibe ariko ntizapfuye kandi zabonye icyazica, icyo gihe rero iyo wongeye kuremba ufata wa muti, amibe zirihisha ku buryo ziba zitakishwe na wa muti bitewe nuko zamaze kuwubona cyera zigashaka uburyo bwo kuwurwanya. 

Indi ngaruka ikomeye nuko iyo utafashe umuti neza bituma indwara ikomera kurushaho, iyo ikomeye rero biranagorana kugira ngo ubone umuti usanzwe wakuvura aho bigusaba gukoresha umuti uhenze kurusha wa wundi kuberako umubiri wawe wawanze.

Kurwara indwara nyinshi nabyo ngo biri mu ngaruka ziterwa no gukoresha imiti nabi aho usanga umuntu arwaye indwara zikomeye nk’ibibyimba munda cyangwa se ibindi ariko muganga yakurikirana neza agasanga ikibazo cyatewe no kudafata imiti neza.

Ni byiza gukoresha imiti wahawe neza, ukayikoresha ku gihe utitaye ku kuba wamaze koroherwa kuko iyo bitabaye ibyo bishobora kukuviramo uburwayi butandukanye kandi bugoye kubwivuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND