RFL
Kigali

Dore ingaruka zigiye kuba ku mubiri wawe niba uryama amasaha ari munsi y'atandatu ku munsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/09/2018 12:32
0


Muri iyi minsi ya none abantu bakunze kuryama amasaha make cyane bitewe no gushakisha imibereho hirya no hino bigatuma n’igihe baruhutse baryama amasaha macye, ibintu ubusanzwe bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.



Uretse impamvu zo gushaka imibereho kandi hari abamara amasaha menshi muri za telefone abandi kuri za mudasobwa ugasanga ni zo zifashe wa mwanya umuntu yari kuruhukamo bigatuma aryama amasaha make cyane ari munsi ya atandatu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo American Academy for Sleep Medicine bwagaragaje ko muri iyi minsi ya none abantu bakuze benshi bagiye bafite ikibazo cyo kudasinzira neza kuruta abandi.

Dore rero ingaruka ziterwa no kudasinzira neza

Kubura umwuka mwiza wo guhumeka: Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyo umuntu afite akamenyero ko kuruhuka neza bituma ahumeka n’umwuka mwiza wa oxygene, iyo atabasha kuruhuka neza rero bituma atanahumeka wa mwuka mu buryo bukwiriye ku buryo bagaragaje ko ibyo bishobora no guteza impanuka mu gihe uyu muntu udasinzira neza asanzwe akora akazi ko gutwara imodoka.

Kugira ibibazo mu kuvuga: Kutaryama amasaha ahagije ku munsi ngo bishobora gutuma umuntu agira ibibazo mu kuvuga kabone n’iyo yaba yari asanzwe ari intyoza ndetse n’umubano we n’abandi ukagenda ugabanuka nk'uko tubikesha ikigo armée américaine.

Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina: Abaganga bagaragaza ko abagabo badasinzira amasaha ahagije ku munsi bagira ibibazo byo gutakaza ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo n’iyo bagerageje kubikora bigorana cyane kugira ngo bagere ku ndunduro y’ibyishimo byabo.

Kwiyongera gukabije kw’ibiro: Iyo umuntu yamenyereye gukora akazi cyane akibagirwa ko kuruhuka bibaho yanabikora akaruhuka amasaha ari munsi y’atandatu bituma abyibuha bikabije kubera ko uko kutaryama kare bituma aryagagura kandi atari bukore imyitozo bigatuma abyibuha bikabije.

Mu bindi abahanga bagaragaza harimo agahinda gakabije, kubura ubwonko bwibutsa, gusaza imburagihe n'ibindi. Niba wifuza kwirinda izi ngaruka twavuze haruguru rero gerageza kuryama nibura amasaha arindwi ku munsi ni bwo ubuzima bwawe buzaba bumeze neza.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND