RFL
Kigali

Dore indwara 5 ziterwa no kudasinzira neza nijoro

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/06/2018 11:31
0


Kugira ngo umuntu asinzire neza, igogora rigende neza ndetse n’umubiri ubashe gukora neza byose bituruka bu kintu kimwe ari cyo gusinzira neza mu masaha ya nimugoroba.



Bityo rero iyo umuntu atabasha gusinzira neza, ni ukuvuga nibura agasinzira munsi y’amasaha 6 gusa mu ijoro, byangiza umubiri w’umuntu ndetse bikaba byanawutera zimwe mu ndwara zitandukanye kandi zikomeye, ariko cyane cyane ibi bikunze kuba ku bantu bageze mu za bukuru.

Uribaza uti ese zimwe muri izo ndwara ni izihe?

Indwara yo kwibagirwa: Kudasinzira neza mu ijoro byangiza umuntu ku kigero cya 54% nk'uko Adam Spira, umwe mu bashakashatsi ku ndwara yo kwibagirwa mu kigo Snate mentale abisobanura. Mu bushakashatsi yakoze ku bantu 70 bakuze kuva ku myaka 53 kugera ku myaka 91 baryama batinze, ubu bushakashatsi bwe bwasanze baragezweho n’indwara yo kwibagirwa bitewe no kudasinzira neza mu masaha ya nijoro.

Umubyibuho ukabije ndete na diabete: Amakuru dukesha ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Josiane Broussard wo mu kigo cy’ubushakashatsi kuri diabete ndetse n’umubyibuho ukabije avuga ko kudasinzira neza nijoro bizamura acide gras mu mubiri w’umuntu bikongera ikigero cy’isukari mu mubiri, bityo umuntu akaba yarwara diabete. Ikindi kandi nuko abantu badasinzira neza nijoro baba bafite ibyago byo kugira indwara y’umubyibuho ukabije bitewe n’uko umubiri uba utabashije kuruhuka neza ngo ukora akazi kawo utuje.

Kurwara indwara zibasira umutima: Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize wa 2017 bugakorerwa muri kaminuza yo mu Bushinwa bwagaragaje ko kudasinzira neza byongera zimwe mu ndwara zifata umutima, bikiyongera cyane ku kigero cya 27% mu gihe umuntu afite ibibazo bituma adasinzira neza, 18% mu gihe umuntu yaciyemo kabiri ibitotsi bye, na 11% mu gihe umuntu aba afite byinshi byo gukora ku munsi ukurikiyeho ntabashe gutuza umutima ngo aruhuke neza areke bubanze bucye.

Kwiyahura: Kugira ngo umenye neza ko ijoro rifitiye umubiri w’umuntu akamaro, nuko uzasanga bamwe mu badakunda kuryama bagira ibitekerezo byo kwiyahura muri bo cyane cyane iyo bakuze.

Ibi byakoreweho ubushakashatsi na Bebecca Bernet, umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze ndetse n’imyitwarire ya muntu aho we na bagenzi be bafashe abantu 14456 bakuze bari hejuru y’imyaka 65 batajya baryama neza mu gihe kingana n’imyaka 10, baza gusanga kudasinzira neza bishobora gutuma umuntu ata umutwe bikamutera kwiyahura, kuko umuntu aba yabanje kwiyumvamo agahinda gakabije, bityo kwiyahura ntibibe bigifite icyo bimutwaye.

Mu gihe wumva wifuza kwirinda zimwe muri izi ndwara zavuzwe haruguru, gerageza nibura kuryama amasaha ari hagati y’7 n’8 niba ukabije uryame amasaha 9 mu ijoro bizagufasha kuruhura umubiri wawe neza ndetse bikurinde za ndwara twavuze haruguru.

 Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND