Burya benshi bibwira ko ka gashashi k’amajyane benshi bakunze kwita tea bag mu ndimi z’amahanga gakora umurimo umwe gusa ari wo wo kurunga icyayi ubundi kakajugunywa ariko burya si ko bimeze
Aka gashashi gashobora gukoreshwa ibintu byinshi bitandukanye birimo kuba kaba umuti, gashobora gusukura uruhu rw’umuntu n’ibindi bitandukanye nk'uko tugiye kubibona. Aka gasshaki k’amajyane afunze gafite ubushobozi bwo kugira uruhu neza mu gihe umuntu agasizeho cyane cyane ku bakunda kujya koga mu mazi menshi nko muri za piscines mu gihe cy’izuba rikakaye, iyo ugasize ku ruhu izuba ryakwishe, abahanga bavuga ko ugarura ubuyanja ntumenye ko izuba ryigeze kukwica.
Aka gashashi k’amajyane gafite ubushobozi bwo gukuraho verrues mu minsi mike cyane mu gihe ufashe igihe cyo kuzajya ugasigaho nyuma yo kukanyuza mu mazi kugira ngo korohe ubundi ukagasiga ahari za verrues. Agashashi k’amajyane gafite ubushobozi bwo kuvura amaso abyimbye cyangwa se ananiwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ngo iyo ugasizeho mu gihe amaso yawe ameze gutyo, ntumenya aho umunaniro cyangwa se kubyimbirwa bigeye kubera ubushobozi kifitemo.
Agashashi k’amajyane kandi gafite ubushobozi bwo guhanagura ibirahuri, indorerwamo ndetse n’ibindi bikoresho byo mu rugo byanze gucya, kugasigaho gusa uhita ubona ko ibyiza byako atari ugukoza icyayi gusa ahubwo kagira imimaro itandukanye irimo no gutunganya ibikoresho twavuze haruguru.
Src: passeportsante.net
TANGA IGITECYEREZO