RFL
Kigali

Dore impinduka ziba mu mubiri wawe mu gihe wariye avoka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/04/2018 21:50
0


Urubuto rwa avoka rushobora kuribwa mu buryo bwinshi butandukanye haba muri salade, mu mutobe, kurushyira ku biryo ibyo ari byo byose, ndetse wanayirya yonyine nta kindi kiyiherekeje, ibi ahanini abantu bakunda kubikora bakurikije uburyohe bwayo ariko kandi ngo yifitemo n’intungamubiri zihambaye.



Ubushakashatsi bwakozwe muri Leta Zunze Ubumwe za America bwagaragaje ko mu bantu bangana n’17,568 barya avocat ku bwinshi baba bafite ubuzima bwiza kurusha abatajya bazirya, ubusanzwe avoka ni urubuto rufite inkomoko muri Amerika y’Amajyepfo rukaba rukunzwe cyane muri Mexique kuko ari cyo gihugu kigaragara nk’ikirukunda kurusha ibindi ku isi.

Aha rero tugiye kurebera hamwe imwe mu mimaro itanu urubuto rwa avoka rufitiye umubiri wacu

Avoka ni urubuto rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi. Abahanga bavuga ko avoka ikungahaye kuri vitamine zigera muri 20, potassium igenzura imikorere y’umubiri neza ndetse igafasha amaso kugubwa neza ndetse igafasha imisemburo y’umugore utwite ikora neza.

Avoka ni isoko nziza ya fer, phosphore, calcium, magnesium, ndetse na vitamins nka A, B1, B3, B5, B6, C, K ndetse na E. Avoka ntigira isukari nyinshi kandi ikungahaye kuri fibre ifasha umuntu kumva ahaze mu gihe yayiriye, avoka kandi igira ibinure byinshi ari nabyo bifasha mu igabanuka rya cholesterol mbi mu mubiri

Dore ibindi byiza bitangaje utari uzi kuri uru rubuto

Icya mbere nuko ibasha kugabanya cholesterol mbi mu mubiri umuntu kumva aguwe neza mu gihe cyose yariya avoka ndetse: Ifasha mu kugabanya triglycerides y’amaraso ku kigero kingana na 20%, Cholesterole igabanuka ku kigero cya 22%, Yongera cholesterole nziza mu mubiri ku kigero cya 11%, Igabanya ibyago byo kurwara indwara zifata ubwonko, Ifasha amaso gukora neza, Irinda umuntu kuba yazafatwa n’indwara zikomeye zirimo kanseri ndetse n’iy’agasaba k’intanga. Ku bantu bifuza kugabanya umubyibuho kandi ngo avoka yabibafashamo kuko yifitemo ubwo bushobozi. Gira ubuzima bwiza ufata avoka ku mafunguro yawe ya buri munsi.

Src: Snateplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND