Kubyimba inda cyangwa se umubyibuho ukabije w’inda ni bintu bikunze kugirwa n’abantu besnhi batandukanye kuko niba bitakubayeho uyu munsi, ejo byakubaho
Abahanga bavuga ko ahanini bidaterwa n’ikibazo cy’uburwayi bukabije ahubwo hari igihe biterwa no kurya ibiribwa bidahiye neza, byarengeje igihe cyangwa se birimo za bacterie zitandukanye
Ese mu byukuri ibi biterwa n’iki?
Iyo bimwe mu biribwa umuntu aba yariye biba byanduye, bigera mu gifu bigateza ibibazo bitandukanye igifu kitabasha kwigobotoramo bigatuma umuntu abyimba inda kuko nyine munda haba haguwe nabi
Ese ni ibihe bimenyetso biranga umuntuwagize iki kibazo?
Bimwe mu bimenyetso by’uko wagize iki kibazo rero harimo kubyimba inda nk’ikimenyetso nyamukuru kigaragara inyuma
Kuribwa amara ku buryo bukomeye
Gucibwamo bikabije
Kumva ibintu bijorora cyangwa bivuga munda
Ni gute warwanya ikibazo cy’indwara zituma umubyibuho w’inda wiyongera?
Kimwe mu bintu bya mbere kandi byizewe byabasha gutuma ugubwa neza ndetse ugaca ukubiri n’umubyibuho w’inda uterwa n’indwara ni ukujya kwa muganga ugahabwa imiti wahawe ndetse ukayinywa utitaye ku ngaruka ishobora kukugiraho, ukayirangiza neza
Ubundi buryo bworoshye bwagufasha guca ukubiri n’iki kibazo ni ugufata:
Seleri iseye ariko nkeye
Ukavanga na cocombre iseye
Umutobe w’indimu
Ugashyiramo na pomme ikataguye mu duce twinshi
Ukongeramo amazi make hakavamo umutobe ufata rimwe ku munsi
Uramutse ukurikije aya mabwiriza neza ntaho wazongera guhurira n’ikibazo cyo kubyimba inda cyangwa se kugira umubyibuho ukabije w’inda
Ikindi kandi nuko mu kwirinda iki kibazo ukwiye kujya urya ibiryo bihiye neza kandi byabajye gutunganywa neza mbere yo kubitegura, ubundi ukanywa amazi menshi mbere cyangwa nyuma yo kurya ndetse ukihata imyitozo ngororangingo
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO