RFL
Kigali

Dore impamvu nyamukuru ituma ubyimba inda, n’uburyo wabyirinda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/06/2018 14:31
2


Kubyimba inda cyangwa se umubyibuho ukabije w’inda ni bintu bikunze kugirwa n’abantu besnhi batandukanye kuko niba bitakubayeho uyu munsi, ejo byakubaho



Abahanga bavuga ko ahanini bidaterwa n’ikibazo cy’uburwayi bukabije ahubwo hari igihe biterwa no kurya ibiribwa bidahiye neza, byarengeje igihe cyangwa se birimo za bacterie zitandukanye

Ese mu byukuri ibi biterwa n’iki?

Iyo bimwe mu biribwa umuntu aba yariye biba byanduye, bigera mu gifu bigateza ibibazo bitandukanye igifu kitabasha kwigobotoramo bigatuma umuntu abyimba inda kuko nyine munda haba haguwe nabi

Ese ni ibihe bimenyetso biranga umuntuwagize iki kibazo?

Bimwe mu bimenyetso by’uko wagize iki kibazo rero harimo kubyimba inda nk’ikimenyetso nyamukuru kigaragara inyuma

Kuribwa amara ku buryo bukomeye

Gucibwamo bikabije

Kumva ibintu bijorora cyangwa bivuga munda

Ni gute warwanya ikibazo cy’indwara zituma umubyibuho w’inda wiyongera?

Kimwe mu bintu bya mbere kandi byizewe byabasha gutuma ugubwa neza ndetse ugaca ukubiri n’umubyibuho w’inda uterwa n’indwara ni ukujya kwa muganga ugahabwa imiti wahawe ndetse ukayinywa utitaye ku ngaruka ishobora kukugiraho, ukayirangiza neza

Ubundi buryo bworoshye bwagufasha guca ukubiri n’iki kibazo ni ugufata:

Seleri iseye ariko nkeye

Ukavanga na cocombre iseye

Umutobe w’indimu

Ugashyiramo na pomme ikataguye mu duce twinshi

Ukongeramo amazi make hakavamo umutobe ufata rimwe ku munsi

Uramutse ukurikije aya mabwiriza neza ntaho wazongera guhurira n’ikibazo cyo kubyimba inda cyangwa se kugira umubyibuho ukabije w’inda

Ikindi kandi nuko mu kwirinda iki kibazo ukwiye kujya urya ibiryo bihiye neza kandi byabajye gutunganywa neza mbere yo kubitegura, ubundi ukanywa amazi menshi mbere cyangwa nyuma yo kurya ndetse ukihata imyitozo ngororangingo

Src: santeplusmag.com

 

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • moonalisa5 years ago
    Kubyimba inda nanone biterwa na stress no gusimbagurika amafunguro. Muzabishake nabyo.
  • Karigirwa5 years ago
    Iyi nkuru irimo ubumenyi buri hafi ya ntabwo.





Inyarwanda BACKGROUND