RFL
Kigali

Dore igisubizo ku bantu bakunze kugira ikibazo cyo kuribwa amenyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/04/2018 8:02
3


Ku bantu bakunze kugira ikibazo cy’amenyo bazi ko ababaza ndetse kuburyo burenze uko wabyiyumvisha, hariho n’abavuga ko aryana kurusha uko igise kirya umugore ugiye kubyara cyangwa ubundi bubabare twakwita ndengakamere.



Abasanzwe bafite iki kibazo rero bakunze kwibwira ko iyo iryinyo ribarya ridakuwe baba barenganye ndetse hari n’ababagira inama yo kujya kurikuza ariko burya si wo mutyi wonyine kuko hari n’ibyo ushobora gukora iryinyo ryawe rigakira utagombye kujya kurikuzamo.

Ese ni iki ushobora gukora mu gihe iryinyo ryakurembeje?

Ikintu cya mbere ukwiye gukora mu gihe uri kuribwa n’iryinyo,ni ugufata igikombe cy’amazi  cy’akazuyaze ubundi ugashyiramo  amajyane ya tea bag ubundi ugashyira muri frigo, mu gihe iryinyo rikuriye rero ufata ka ga tea bag ubundi ugashyira mu ruhande rubabara. Ikindi wakora mu gihe iryinyo ryakuzengereje ni ugufta ifu ya gikukuru ukavanga na korogate ubundi ugashyira ku ryinyo rikurya mu gihe gito ntuba ukibuka ko urwaye iryinyo kuko ububabare buba bwashize.

Igisate cya kokombure gishobora kugukiza ububabare, nubwo kidashobora kurwanya imfegisiyo(Infection) ariko ububabare burashira. Fata kokombure ukatemo uduce udushyire muri firigo. Iryinyo niritangira kukurya ufate agace 1 uhite ugashyira hamwe iryinyo riri kubabara. Ubukonje buva muri kokombure na kokombure ubwayo bizirukana uburibwe usigare wumva umeze neza.

Igitunguru cyangwa tungurusumu nabyo bishobora kugabanya ububabare bw’amenyo mu bihe wabikoresheje neza, aha ufata igitunguru cyangwa tungurusumu ugakataho igice gito ubundi ukagihekenyera mu ruhande rubabara nkuri guhekenya shikarete, ibyo iyo ubikoze buhoro buhoro wumva impinduka ku buribwe ako kanya.

Tubibutse ko ibi tuvuze haruguru ari bimwe mu byakusanijwe ushobora kwifashisha mu gihe utarajya kwa muganga, ariko ubusanzwe ni byiza ko mu gihe uhuye n’ikibazo cyo kuribwa iryinyo ukwiriye kujya kwa muganga kugirango harebwe icyaba gitera ubwo buribwe.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzabonimpa evariste 4 years ago
    Mwaramutse ese nikuki mbabara inyuma aho ibijigo birangirira kd nkaribwa cyn bituma ndara ntasinziye?
  • NDAYIRAGIJ CLOVIS1 year ago
    NASHAKA KUBAZA MEREWANJ BAMUKUY IRYINYO KWAMUGANGA ARIK AYAND ABANDANYA AMURYA NUWAHEMUTI MWONDANGIRA HAM IKINDINACO IFUYABIKUKURU IMEZEGUTE TWUMVIS MUYIVUGA NAYO NGIRAYODUFASHA
  • Nkurunziza haruna6 months ago
    Numva kubwange mwazajya mudufasha kwivuriza kuri mituel kuko araho ugera kuryinyo mituel nibare kbsa iyo woherejwe ikigali





Inyarwanda BACKGROUND