Nyuma yo gusanga benshi bafite ikibazo cyo gupfuka umusatsi ariko ntibamenye impamvu yabyo n’icyo bakora ngo icyo kibazo kiveho, Inyarwanda.com twegereye Dr Patrick MWAMBA, inzobere mu kuvura abafite ikibazo cyo gupfuka umusatsi maze agira byinshi adusobanurira.
Ese ni iki gituma umuntu apfuka umusatsi?
Dr. Patrick aragira ati”Hari impamvu nyinshi zitandukanye zishobora gutuma umuntu apfuka umusatsi, ibikorerwa umusatsi buri munsi kandi byawangiza ni byinshi nko kwiyogesha amasabune ayo ariyo yose, kudefiriza imisatsi, gusuka, byose bituma abantu bapfuka imisatsi bitewe no kutamenya uburyo bwiza bwo kwita ku misatsi yabo.
Ni yo mpamvu dushaka gushyiraho ibigo bizafasha abantu kwita ku misatsi yabo hashingiwe ku nama ku buryo abantu bazamenya uko bita ku misatsi yabo, ibyo bayikorera kugira ngo birinde ko bazagera ku kigero cyo kubagwa, ibintu bihenze cyane.
Ubusanzwe umuntu aba afite ingengo y’imari ye kandi nto yo kugura amasabune yo koga mu mutwe. Ese ni iki gikwiye gukorwa? Ese ni ngombwa ko nisukisha kenshi gashoboka? Ese kudefiriza buri gihe ni byiza? Ibyo ni bimwe mu bibazo abantu bakwiye kubonera ibisubizo vuba kugira ngo batazagera kuri rwa rwego rwo kubagwa bitewe no kutamenya kwita ku misatsi yabo.
Tugomba kumenya ko imisatsi igizwe na protein ku rugero rwa 80% bivuze ko ibyo kurya ari ingenzi cyane ku musatsi kuko bifasha imisatsi, abantu bakeneye kumenya ibyo cyane kuko ni uburyo budahenze kandi bushoboka mu gihe cya buri gihe gusa bigomba kujyana no kugira inama abantu ku bijyanye n’ibyo bashyira mu misatsi yabo, hakigwa uburyo babikoresha ndetse n’igihe bakwiye kubikoresha”
Ese ibishyirwa mu musatsi ni byo byonyine bishobora gutuma upfuka?
Dr. Patrick”Habaho ibyiciro bitandukanye byo gupfuka imisatsi kuko hari aho bituruka ku ruhererekane rw’imiryango ariko ntibikunze kubaho cyane kuko igitera gupfuka imisatsi ni imisemburo mibi kandi muri rusange izamuka ry’iyo misemburo rikunda kugaragara ku myaka 17 na 18, gusa nanone muri iki gihe hari izindi mpamvu zirimo uburwayi butandukanye aho umuntu atakaza umusatsi wose ndetse n’ibindi bibazo birimo impanuka ziterwa no kwisukisha ndetse no kudefiriza. Gusa iyo umuntu asutse birababaza umusatsi ugasimbuka icyiciro wari urimo ukajya ku kindi bitari ngombwa kuko ubusanzwe umusatsi ugira ibyiciro byawo byo gukura”
Mu gihe wumva ubangamiwe n’ikibazo cyo gutakaza umusatsi bya hato na hato, inzobere mu bijyanye no kwita ku misatsi zabigufashamo aho bashobora kukugira inama zitandukanye ndetse byaba na ngombwa ukabagwa ariko nyuma y’igihe gito ukongera kumera umusatsi wawe mu buryo bwiza.
TANGA IGITECYEREZO