RFL
Kigali

Dore igisubizo ku bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/11/2017 17:35
0


Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bibazo bikomeje koreka imbaga y’abantu hirya no hino ku isi kandi ugasanga nta ngamba zifatwa kuri bene aba bantu mu rwego rwo kugira ngo hirindwe ingaruka ziterwa n’iki kibazo.



Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo, twagerageje gushaka icyaba gifatwa nk’ikibitera maze dusanga urubuga Healthline.com rutangaza bimwe muri byo birimo: Gufata indyo yiganjemo amavuta menshi: aha twavugamo nk’ifiriti, ibinure n'ubunyobwa. Kwihata inyama zitukura, kudakora siporo, kuryama cyane ukarenza ibikenewe.

Ese hari ibindi bibazo umubyibuho ukabije ushobora gutera?

Nkuko impuguke zitandukanye mu by’ubuzima zibisobanura ngo ikibazo cya mbere kizanwa n’umubyibuho ukabije ni umuvuduko w’amaraso ukabije, uyu muvuduko rero ahanini ngo nawo ushobora gutera izindi ndwara nyinshi ugasanga umuntu arakira indwara imwe agahita arwara indi byose biturutse ku mubyibuho ukabije muri izo ndwara zose harimo diabete, kanseri y’ibere, kanseri y’amara, agasabo k’indurwe n’izindi.

Ese ni iki wakora ngo wirinde umubyibuho ukabije?


Ikintu cya mbere ukwiye kwihata kugira ngo wirinde umubyibuho ukabije ni ugufata imbuto n’imboga ziganjemo pomme, indimu, inanasi ndetse na dodo buri gihe. Kuzibukira ibyo kurya bifite amavuta menshi, kumenya uko umubiri wawe wubatse ari nabyo bizagufasha kumenya ibyo uwuha, kwirinda kwicara umwanya munini no gukora imyitozo ngororangingo.

Iyo ibi byose bidakurikijwe neza, usanga umuntu afite ibyago byo kurwara za ndwara zikomoka ku mubyibuho ukabije zirimo kwikuba 3 kw’izibasira umutima bikaba intandaro yo guhora umuntu arwaragurika ndetse ntanabashe kugira icyo yimarira mu buzima bwe. Ibyo byose iyo biramutse bikozwe neza usanga umuntu yarasubiye ku murongo mu gihe gito cyane.

Src: Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND