RFL
Kigali

Dore ibyo kurya byagufasha guca ukubiri n’indwara ya kanseri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/03/2018 18:12
0


Kanseri ni indwara ihangayikishije benshi ari nako abashakashatsi batandukanye barushaho gushaka icyakorwa kugirango ibe yagabanya ubukana cyangwa se n’uburyo bwo kuyirinda bube bwakwiyongera



Nyuma yo kumenya ko kanseri ari indwara mbi cyane, uyu munsi tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo kurya wafata bigatuma uca ukubiri nayo.

Ibiribwa bikungahaye kuri Vitamin D: ubusanzwe iyi vitamine umuntu ashobora kuyisanga ku zuba cyane cyane kuri ririya riva mu gitondo ariko bitewe n’uko hari amezi aba atavamo izuba nko kuva mu kwa10 kugera mu kwa5 tuba tugomba kurya ibintu bibonekamo iyi vitamin kuko ifasha mu kurinda kanseri bimwe mu biribwa dusangamo iyi vitamin nko mu mata ndetse n’ibiyakomokaho, amagi, amafi, ibihumyo n’ibindi.

Imbuto zitandukanye cyane cyane pome,amacunga,indimu n’izindi zikungahaye kuri Vitamin C zifasha mu kongerera umubiri ubwirinzi kamere, ikindi nuko izi mbuto ziba zikungahaye kuri vitamin zitandukanye ndetse n’imyunyungugu itandukanye byose bikaba bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.

 Karoti: zikungahaye kuri carotene ihindukamo vitamin A iyo igeze mu mubiri w’umuntu bifasha mu gukumira kanseri zitandukanye, karoti zifite umwihariko wo kurinda kanseri y’ibihaha ku kigero cya 40%.

Sezame: Sezame ndetse n’utundi tubuto dukurwa mu biribwa bitandukanye aha twavugamo nk’imbuto z’ibihwagari, iziva mu gihaza ndetse n’izindi mbuto ziribwa kuko hari n’iziva mu biribwa ariko zikaba zitaribwa, izi mbuto rero zifasha mu guhangana n’iki cyago bitewe nuko ziba zifitemo ubushobozi bwo guhagarika uturemangingomfatizo tw’umubiri dushobora gukorwa tubaka twatera Kanseri.

Kurya imboga: Zifite ibara ry’icyatsi kibisi nk’imboga rwatsi, dodo, broccoli, amashu,..izi mboga ndetse n’izindi zifite iri bara tutabashije kurondora ziba zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye nka VitaminC, B zitandukanye ,imyunyungugu itandukanye ndetse n’uturemangingondodo(Fibres) ndetse na phytochemical ibi byose bigafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.

Inyanya: Nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ryitwa Harvard bugaragaza ko kurya inyanya bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha, amabere, inkondo y’umura. inyanya zibishobozwa n’uko zikungahaye ku binyabutabire bifasha mu kubungabunga ubuzima bw’ uturemangingo mfatizo dukoze umubiri ,utu turemangingo mfatizo iyo tudafite ubuzima bwiza niho twabonye hava intandaro yo kurwara Kanseri.

Src: medecinenet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND