RFL
Kigali

Dore ibyafasha ubwonko bwawe gusubira ku murongo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/04/2018 7:57
0


Ubwonko ni cyo gice kimwe cy’ingenzi ku buzima bw’umuntu kuko n’iyo butokowe gato umuntu agira ibibazo bitandukanye birimo no kuba yabura ubwenge akabaho ameze nk’igitambambuga.



Ese ni gute ushobora gufata neza ubwonko bwawe?

Hari ibintu bitandukanye bishobora kukubera inkingi ya mwamba mu kurinda ubwonko bwawe, bitewe n’uko icyo uhaye ubwonko cyose bucyakira ni ngombwa kubufata neza kuko budahari ubuzima buba burangiye.

Impuguke mu bumenyi bw’ubwonko Cynthia Green, we ubwe yatangaje ko amafunguro ya buri munsi dufata agira uruhare runini mu mikorere y’ubwonko bwacu, agafasha mu buryo dutekereza. Imbaraga ubwonko butanga si izo kumitekerereze gusa ahubwo bufasha no mu marangamutima yacu, ubwonko buzima kandi bufasha mu mihindagurikire y’amarangamutima yacu cyangwa ibyo duhura nabyo bitunguranye.

Kugira ngo ufate neza ubwonko bwawe ni ngombwa kwihata indyo yiganjemo vitamine ya Omega 3 kuko yifitemo ubushobozi bwo gutuma umuntu atekereza neza. Nyuma ya omega 3 ni byiza kwihata ibyo kurya byiganjemo vitamine A nk’amagi, amavuta y’inka, amata, amafi ndetse n’imboga rwatsi, iyo ubashije kugaburira ubwonko neza bituma bubasha gukora neza ndetse umuntu akabasha no gutekereza neza byongeye akabasha kwibuka bimwe mu byo yigeze kubona.

Kuri izi vitamine tuvuze haruguru ushobora kongeraho vitamine C ari yo soko y’imboga rwatsi, inyama, ibijumba nabyo ngo bibasha gufasha ubwonko kumera neza. Kugirango ubwonko bwawe bubashe gukora neza, ni byiza kububungabunga ukoresheje bimwe mu biribwa twavuze haruguru ari nabyo bibufasha gukora neza bigatuma nyirabwo agira ubuzima bwiza.

Src: Doctrissimo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND