RFL
Kigali

Dore ibintu wagize akamenyero kandi bishobora kwangiza umutima wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/07/2018 12:28
0


Burya kubungabunga umutima ni kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha kugira ubuzima bwiza kubera ko hagize ikintu kiba ku mutima ubuzima bwose burahungabana bityo umuntu akaba yanapfa bitewe n’uko zimwe mu ndwara zibasira umutima ziri ku isonga mu zica abantu ku bwinshi.



Zimwe muri izo ndwara zifata umutima rero ahanini ziterwa na bimwe mu byo abantu bakunda kugira akamenyero.

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2010 mu Bwongereza bwagaragaje ko kunywa itabi, kurya imbuto n’imboga nke, kudakora imyitozo, gufata ibiyobyabwenge biri mu bishobora gutuma umutima ugubwa nabi.

Bimwe mu bindi bishobora gutuma umutima ugira ibibazo bikomeye abahanga bakomeza bagaragaza birimo:

Kurya ibiryo byo mu nganda: biscuits, za saucisses (sosiso), amafiriti yo mu nganda, imigati, ibinyobwa bifite gaz n’ibindi bintu birimo ibyo bakunda kwita cremes, ngo biba bifite isukari ndetse n’umunyu bihinduwe ari nabyo bishobora gutuma umutima ugubwa nabi ndetse bikanatuma umuntu yiyongera ibiro ku buryo budashimishije.

Abahanga rero bavuga ko aho gufata ibyo biryo byo mu nganda, ukwiye kubisimbuza imbuto n’imboga, ibishyimbo, amashaza n’amafi.

Guhora mu buzima budahinduka: aha urugero twatanga ni nko gukora akazi kagutegeka guhora wicaye iminsi yose. Abahanga bavuga ko ibyo bishobora kwangiza umutima kandi wabifataga nk’ibisanzwe, aha rero bavuga ko niba akazi kawe kameze gutyo, ukwiye kujya ufata iminota 5 buri isaha ukagendagenda n’amaguru kugira ngo umubiri ubashe gukora neza ndetse n’amaraso atembere neza nk'uko ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Indiana bubivuga.

Kunywa itabi: Amakuru dukesha ikigo gishinzwe kureba imikorere y’umutima ari cyo  National Heart, Lung et Blood Institute (NHLBI), kivuga ko umwotsi w’itabi wangiza amaraso cyane bikabangamira umutima biciye mu mitsi ishinzwe kujyana amaraso mu mutima bityo ugasanga umutima urabangamiwe bikanawutera uburwayi bwakugeza ku rupfu butavuwe neza. Uretse ibyo kandi ngo itabi ryongera cholesterole mbi mu mubiri ndetse rikaba ryatuma umuntu agira umubyibuho ukabije.

Kurya umunyu mwinshi: abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kurya umunyu mwinshi bituma umutima utera nabi nk'uko ikigo National Heart, Lung et Blood Institute (NHLBI) kibivuga ari nayo mpamvu haruguru twavuze ko ibiryo byo mu nganda bibamo umunyu mwinshi, iyi akaba ari nayo mpamvu bibujijwe kurya umunyu mwinshi.

Kugira ibiro byinshi n’umubyibuho udasanzwe: iyo umuntu akomeza kugira ibiro byinshi ndetse akagira umubyibuho ukabije bishobora kumutera kugubwa nabi k’umutima kubera ibinure byinshi, bikabangamira impyiko ari nazo zifite akazi ko gufasha umutima kugubwa neza iyo zitameze neza rero n’umutima ntuba umeze neza.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND