RFL
Kigali

Dore ibintu ugomba kumenya niba uhora ukonje intoki ndetse n’ibirenge

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/05/2018 13:41
1


Burya ngo intoki ndetse n’ibirenge bikonje bituma amaraso adatembera neza mu mubiri w’umuntu, mu gihe cyose uzumva intoki zawe n’ibirenge bihora bikonje by’indengakamere uzamenye ko hari ikitagenda neza mu mubiri wawe kandi koko ni byo kubera ko impamvu ya mbere ari uko amaraso aba adatembera neza.



Bimwe mu bishobora gutuma umuntu akonja intoki n’ibirenge abahanga bagaragaza harimo kuba umuntu akunda kunywa itabi ryinshi, kuba atajya akora imyitozo ngororangingo, guhora wicaye ahantu hamwe utanyeganyega, umubyibuho ukabije ndetse n’ibindi.

Dore ibizakwereka ko amaraso yawe adatembera neza

-Kumva utuntu dusa n’utukujomba mu mubiri hose duhanda

-Gusa n’ugagaye bimwe mu bice by’umubiri wawe

-Ububabare mu ngingo zose ndetse n’ubukonje bukabije

-Kubabara inyama n’ibindi

Ese ni iki kibitera?

Abahanga bavuga ko ikibitera, harimo umubyibuho ukabije ndetse bigaterwa na none na zimwe mu ndwara z’umutima ari nazo zitera umuvuduko w’amaraso.

Ese ni iki cyabasha gutuma intiko n’ibirenge by’umuntu bishyuha?

Abahanga mu by’ubuzima ariko bakoresha imiti isa n’iya gakondo bavuga ko hari ibyo kurya wakwifashisha utagombye kujya kwa muganga bigakunda ari byo: Kurya ubuki bwinshi burengeje urugero, amavuta y’isamake, urusenda rwinshi, kunywa amazi buri munsi, gukora imyitozo ngororangingo, kuzibukira itabi n’ibindi biyobyabwenge no kwirinda umunaniro ukabije.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twiringiyimana jean de dieu5 months ago
    Ese ko njyewe nkunze gukonja intoki gusa kndi mu masaha yikigoroba gusa?





Inyarwanda BACKGROUND