RFL
Kigali

Dore ibintu by’ingenzi ushobora gukorera umubiri wawe ukagira ubwirinzi kamere

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/01/2018 16:19
0


Ubusanzwe tuzi neza ko umubiri w’umuntu ushobora kwinjirwamo n’ibintu bishobora kuwangiza bikawutera ibibazo birimo za virusi, mikorobe, bagiteri, imiyege n’ibindi byinshi bishobora kuwuzahaza cyane.



Aha rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo wakorera umubiri wawe ukabasha kugira ubwirinzi kamere ari nabwo buwurinda guhura na za microbe twavuze haruguru. Kugira ngo umubiri wawe urusheho kugira ubwirinzi kamere ni ngombwa gukora imyitozo ngorora ngingo buri munsi mu rwego rwo kongerera imbaraga bwa bwirinzi.

Ikindi kintu gishobora gufasha umubiri kuwongerea imbaraga z’ubwirinzi kamere ni ugufata indyo yuzuye neza, ni kuvuga kurya ibiryo byiganjemo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara. Muri ibyo biribwa rero ngo ntihagomba kuburamo imbuto n’imboga kandi zifite amabara atandukanye kuko aribyo byiganjemo umunyungugu ari nawo ufite akamaro kanini mu  kongerera umubiri ubwirinzi kamere nkuko ubushakashatsi bubigaragaza.

Kudakor akazi gasaba imbaraga nyinshi, kandi n’iyo bibaye ngombwa ko ugakora bisaba ko ugira umwanya uhagije wo kuruhuka cyane kugirango umubiri wongere uhumeke ndetse ugarure n’imbaraga watakaje. Kuzibukira itabi n’ibirikomokaho byose kuko abahanga mu by’ubuzima basanze itabi rigabanya ubwirinzi kamere bw’umubiri ndetse rigatera n’ibindi bibazo birimo kurwara indwara nka strocke, umutima, kanseri n’izindi zitandukanye.

Tubibutse kandi ko kongerera umubiri ubwirinzi kamere ari byo biwurinda gufatwa n’indwara zitandukanye zirimo iziterwa na microbe, bacteria, imiyege n’izindi. Mu rwego rwo kongerera umubiri wawe ubwirinzi kamere bikanawufasha guhorana ubuzima buzira umuze gerageza kubahiriza ibyavuzwe haruguru ndetse n’ibindi tutarondoye ubona byagirira umubiri wawe akamaro.

Src: Health.harvard.edu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND