Umwana utaragize amahirwe yo gukundwa akiri muto iyo akuze bimugiraho ingaruka ndetse na we ubwe ntamenya guha urukundo abamukomokaho kandi burya urukundo ni ikintu buri muntu wese akenera aho ava akagera.
Iyo umwana akivuka akenera urukundo akura kuri nyina aho aba amuhendahenda kuri buri kimwe ndetse agakenera n’umutekano kuri se, iyo aramutse abuze urukundo ku babyeyi be rero bituma abaho mu bwigunge ndetse akitakariza icyizere.
Dore rero zimwe mu ngaruka ziboneka kuri aba bantu
Iyo abaye mukuru ntiyifuza kubyara
Ntagira urukundo muri we
Akora ibikorwa biteye isoni
Ntatinya kuvuga amagambo ataboneye mu bandi
Yumva kuri we nta cyiza yageraho
Ntajya abona uko vuga amarangamutima ye kuko abona n’ubundi ntawe umwitayeho
Ahorana umujinya w’umuranduranzuzi
Dore bimwe mu bimenyetso bikwereka ko utagize amahirwe yo gukundwa n’ababyeyi:
Ubwoba
Kutagira icyo witaho
Gusubizanya uburakari
Kutavuga amarangamutima yawe
Guhindagura imyitwarire
Umwana ni umutware, ni we uzaba umubyeyi mu minsi iri imbere, muhe urukundo agukeneyeho, umuguyaguye uko ushoboye kugirango ibyo azabashe kubikorera abo azabyara. Nubikora nanjye nkabikora tuzaba turi kurema paradizo nziza y’abantu banezerewe biturutse ku rukundo bahawe bakiri bato.
Src: www.psycho-ressources.com
TANGA IGITECYEREZO