RFL
Kigali

Dore ibintu biba mu mubiri wawe nyuma y’amasaha 10 usize amarangi (Vernis) ku nzara zawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/06/2018 9:30
0


Benshi mu bantu b’igitsina gore bakunda gusiga amarangi atandukanye cyangwa se za vernis ku nzara zabo ahanini bakabikora mu rwego rwo kwirimbisha cyangwa se kugirango bagaragare neza mu bandi



Gusa igiteye ubwoba nuko abahanga bavuga ko aya marangi bakunda kwisiga arimo uburozi bikomeye ku mubiri w’uwayakoresheje. Ubushakashatsi buvuga ko aya marangi akoze mu burozi bwangiza ubuzima bw’uwayakoresheje harimo kuba yarwara indwara ya asima ndetse na kanseri y’amabere kubera uburozi ayo marangi akozemo

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza ya Duke ubwo bagenzuraga inkari z’abagore 26 bari bamaze kwisiga aya amarangi

Bwaje gusanga kubera bimwe mu bigize aya marangi basiga ku nzara biba ari uburozi bukomeye, bishobora kwangiza cyane imwe mu myanya myibarukiro y’abagore ku buryo bukomeye, igiteye ubwoba kurushaho kandi ngo nuko bidahita bigaragara ako kanya ahubwo bigenda byangiza ubuzima bw’uwayisize buhoro buhoro nkuko Dr. Heather Stapleton umwe mu bari bahagarariye ubwo bushatsi abivuga

Icyo ukwiye kumenya neza ngo nuko nubwo ubona inzara zawe zikomeye ariko nta bushobozi na buke zifite bwo kwirinda uburozi bwangiza umubiri ahubwo aya marangi yo akoze ku buryo akigera ku nzara gusa ahita akomeza no mu mubiri akajya kwangiza bimwe mu bice biwugize harimo kwivumbura k’umubiri bya hato na hato (allergie) gutakaza isura nzima kw’inzara umuntu yari afite n’ibindi birwara bitandukanye

Dr. Heather avuga ko niba ukunda ubuzima bwawe ukwiye kwakira uko Imana yakuremya aho gushakira ubwiza mu bishobora kwangiza umubiri wawe ku buryo bukomeye

 Src: passeportsante.net

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND