RFL
Kigali

Dore ibimenyetso mpuruza 7 byerekana ko ugiye gutandukana n’uwo mwashakanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/06/2018 20:28
0


Amakuru dukesha bamwe mu bashakashatsi batandukanye avuga ko burya kugira ngo urugo rusenyuke bitangira buhoro buhoro ndetse bigatangirira ku tuntu duto umuntu atapfa gukeka.



Ibi rero ni bimwe mu bimenyetso bikwereka ko ugiye gutandukanya n’uwo mwashakanye

1.Mujya kuryama mu masaha atandukanye: Kuryama mu masaha atandukanye mu by'ukuri si ikibazo ariko niba bijya biba buri gihe, ukabona uwo mubana yabigize akamenyero uzamenye ko harimo akabazo.

2.Ntimugikora imibonano mpuzabitsina: Niba buri munsi wumva uwo mubana akubwira ati ndananiwe cyane mukunzi, ejo akongera akakubwira gutyo bikaba akamenyero cyangwa se niba nawe ubwawe ubikora, menya ko umubano wanyu watangiye gutana ugana mu yindi nzira.

3.Buri wese akora gahunda ze: Niba buri wese muri mwe asigaye akora gahunda ze mu bwihisho ntiyifuze ko mugenzi we yamenya ibyo ahugiyemo, aho urukundo rwanyu rugeze aharindimuka.

4.Ukunda kwifotora amafoto wenyine: Abahanga berekanye ko niba umwe muri mwe akunda kwifotora amafoto ya wenyine ya yandi bakunda kwita Selfie, ntimugikundanye bizarangira urugo rwanyu rusenyutse.

5.Ubatwa n’akazi cyane: Niba umwe muri mwe akunda akazi ndetse akagashyiraho umutima we wose ntagire umwanya na muto aha mugenzi we cyangwa ngo amwiteho nk'uko byari bimeze mbere, urugo rwanyu ruri mu marembera.

6.Ufitanye amakimbirane n’umuryango w’uwo mwashakanye: Niba utameranye neza n’abo mu muryango washatsemo mukaba mutiyumvanamo ndetse mukaba muhora mu makimbirane adafite aho ashingiye, uri hafi gusenya urwawe.

7.Urasa n’aho uhari ariko mu byukuri mu bitekerezo ntuhari: Niba wowe cyangwa se uwo mwashakanye ubona ko akuri iruhande ariko mu by'ukuri ukabona mu bitekerezo bye adahari ndetse atakwitayeho, menya ko umubano wanyu urimo ikibazo.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND