RFL
Kigali

Dore ibanga ryo gukuza imitekerereze yawe ku rugero rungana na 80%

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/07/2018 12:23
0


Ubusanzwe abahanga bagiye bagaragaza bimwe mu bintu bishobora gutuma imitekerereze y’umuntu ikura ariko hari cyo batavuze, burya indyo yuzuye nayo iri mu bituma umuntu abasha kugira ubuzima bwiza.



Dore rero bimwe mu byo kurya bigaragara nk’ibyabasha gutuma imitekerereze y’umuntu ibasha gukura kugera ku cyigero cya 80%.

Urunyanya: Bitewe na vitamine C, E ndetse na beta-carotene urunyanya rwifitemo, bituma ruba intangarugero mu kurwanya imisazire y’ibitekerezo by’umuntu bityo agahora yumva afite ibitekerezo bishya muri we.

Pomme: Ni urubuto rukize kuri fibres ikaba izwi mu kurwanya cholesterole mbi mu maraso, ni isoko nziza ya vitamine C ndetse na A bifasha umuntu kureba neza no gutekereza byimbitse.

Betterave: Ikize kuri fer na acide folique bifasha amaraso gutembera neza ndete bikayongera mu mubiri, iyo amaraso atembera neza ndetse ahagije mu mubiri rero bifasha umuntu gutekereza neza.

chocola y’umukara: Ituma ubwonko bukura cyane ndetse umuntu akaba yabasha gufata mu mutwe byoroshye cyane.

Amagi: Atuma umuntu abasha kureba neza, akarinda gusaza imburagihe ndetse uwayariye ahorana ubwonko bumeze neza bitewe na vitamin B iyabonekamo.

Avocat: Bitewe na vitamin E na C biboneka mu rubuto rwa Avocat biruha ubushobozi bwo gufasha umuntu kwibuka ibyo yabonye bityo ubwonko bwe bugahora ari bushya.

Ibitunguru: Bizwi cyane ko bikize kuri potassium ndetse na vitamin B ari byo bibiha ubushobozi bwo gufasha ubwonko gutekereza neza no kuburinda kwangirika bya hato na hato.

Isamake: Izwiho gufasha ubwonko gukora neza bitewe n’uko ikize kuri omega 3 ari naho byavuye aho ababyeyi benshi bayihatira abana babo kugirango bazagire ubwenge bwinshi.

Src: passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND