RFL
Kigali

Dore byinshi utari uzi ku mata

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/02/2018 11:43
0


Ubusanzwe amata ni ikinyobwa gikunzwe kandi kinyobwa na buri wese bitewe n’intungamubiri ziyabonekamo, aha ashobora kunyobwa ari inshyushyu cyangwa se amaze iminsi ari nayo bita ikivuguto.



Ese hari intungamubiri dusanga mu mata?

Mu mata dusangamo intungamubiri nyinshi kandi zitandukanye aho usanga mu kirahuri kimwe cy’amata, haba harimo kalori 42( 42 Calories), ibinyamavuta(fat), garama 8 z’inyubakamubiri (8g of protein), zifasha umubiri byinshi nko gukomeza amagufwa, imikaya n’ibindi.

Amata kandi akungahaye kuri vitamine zitandukanye nka vitamine A,B ndetse na D akaba anakungahaye ku myunyungugu itandukanye nka calicium, phosphorus ndetse na potassium.

Mbese umuntu wanyoye amata yunguka iki?

Amata afasha uwayanyoye mu bintu byinshi bitandukanye birimo kuba: Afasha umubiri kugira ubuzima buzira umuze akabishobozwa nuko afasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, kugabanya acide (acid) mu mubiri, kugabanya ibyago byo kugira stroke, ndetse akanafasha umwijima kuringaniza ikorwa ry’urugimbu mu mubiri.

Amata afasha amaso kugira ubuzima bwiza ndetse no kugabanya ibyago byo kugira ubuhumyi(blindness), abishobozwa nuko akungahaye kuri vitamine A na B. Amata afasha mu kugabanya ibiro cyane cyane ku bagore, byagaragaye ko abagore banywa amata, umunsi ku munsi, bibafasha kugabanya ibiro ugereranije n’abatayanywa ariko biba byiza iyo unyweye ayo babanje gukuramo ibinure (Low fat milk).

Afasha mu gukomeza amenyo, imikaya ndetse n’amagufwa, abishobozwa nuko akungahaye ku munyungugu witwa calicium, ifasha cyane cyane mu kubungabunga ubuzima bw’amenyo n’amagufwa, iyi calcium kandi inafasha mu kuzana vitamine D, mu maraso bityo umubiri, ukabona uko uyikoresha.

Src: www.dairygood.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND