RFL
Kigali

Dore byinshi utari uzi ku gisheke

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/10/2017 16:59
3


N'ubwo kitavugwaho rumwe na benshi aho bamwe baba bavuga ko nta mumaro wacyo, igisheke ni ikiribwa gifitiye akamaro umubiri w’umuntu kuko kizwiho kuba gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye



Amakuru dukesha urubuga vitagratia.com avuga ko isukari iba mu gisheke ari nkeya ku buryo itagira icyo ibangamiraho umurwayi wa diabete kuko ingana na 43 gusa kandi yo ikaba itunganywa inyuze mu mwijima bityo no gusohoka bikoroha

Ni izihe ntungamubiri dusanga mu gisheke?

Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko intungamubiri ziba mu gisheke zirimo:

Polyphenols: zishinzwe kwirukana imyanda cyangwa uburozi umubiri uba udakeneye

Magnesium: ifite uruhare mu kurwaya indwara z’umutima na diabete no kurinda umunaniro ukabije

Calcium: ishinzwe gukomeza amagufwa

Manganese: umuntu uyifite ntafatwa n’indwara za hato na hato

Amino-acids: (zikora poroteyine ) zitwika ibinure mu mubiri w’umuntu

Ubutare na potassium

Vitamine A, B1,2,3,5,6 na C: zizwiho kugira uruhare rukomeye mu kurinda umubiri w’umuntu

Dore akamaro k’igisheke ku mubiri w’umuntu

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko umumaro w’igisheke ari mwinshi ariko aha twavugamo nko kuba:

Kirinda amenyo kwangirika

Aha bavuga ko umuntu aramutse afashe gahunda yo kumara kurya ubundi akarya ingingo imwe y’igisheke yaca ukubiri no kurwara amenyo bya hato na hato

Kirinda kurwara ibicurane

Uramutse wihaye gahunda yo kurya ingingo y’igisheke buri munsi ntaho wahurira n’ indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nk’ibicurane n’ibindi

Kirinda kuzana uruhu rw’umuhondo mu maso

Mu gihe wahuye n’ikibazo cyo kugira uruhu rw’umuhondo, ibyo bakunze kwita Jaunisse mu ndimi z’amahanga, ngo ushobora kwifashisha umutobe w’igisheke, indimu ndetse n’umunyu, iyo ubivangiye hamwe ukisiga bigufasha gukira iyi ndwara

Gifasha kugira uruhu rwiza kandi runoze

Bitewe na acide yitwa alph hydroxyl iba mu gisheke, ngo bishobora gutuma uwakiriye agira uruhu runoze kandi rusa neza, bikarurinda gusaza, bikarufasha guhorana rutoshye n’ibindi nk’ibyo

Intungamubiri ziba mu gisheke ntitwazivuga ngo tuzirangize ariko gifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu nko gufasha mu gihe cy’igogora,guhangana n’ubushye mu gihe urwaye,kongerera intanga umugabo, kurinda kanseri ya prostate ku bagabo na kanseri y’ibere ku bagore, kongerera imbaraga umubiri, gusohora amabuye mu mpyiko n’ibindi byinshi tutarondoye

Src: editionsquartmonde.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PATRICK 6 years ago
    NURAKOZE KBX
  • Jackson Byukusenge 5 years ago
    Mujye mukomeza kutwigisha nibyiza
  • Gisa ubaidu4 years ago
    Murakozecyane narimfite amastiko





Inyarwanda BACKGROUND