N'ubwo kitavugwaho rumwe na benshi aho bamwe baba bavuga ko nta mumaro wacyo, igisheke ni ikiribwa gifitiye akamaro umubiri w’umuntu kuko kizwiho kuba gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye
Amakuru dukesha urubuga vitagratia.com avuga ko isukari iba mu gisheke ari nkeya ku buryo itagira icyo ibangamiraho umurwayi wa diabete kuko ingana na 43 gusa kandi yo ikaba itunganywa inyuze mu mwijima bityo no gusohoka bikoroha
Ni izihe ntungamubiri dusanga mu gisheke?
Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko intungamubiri ziba mu gisheke zirimo:
Polyphenols: zishinzwe kwirukana imyanda cyangwa uburozi umubiri uba udakeneye
Magnesium: ifite uruhare mu kurwaya indwara z’umutima na diabete no kurinda umunaniro ukabije
Calcium: ishinzwe gukomeza amagufwa
Manganese: umuntu uyifite ntafatwa n’indwara za hato na hato
Amino-acids: (zikora poroteyine ) zitwika ibinure mu mubiri w’umuntu
Ubutare na potassium
Vitamine A, B1,2,3,5,6 na C: zizwiho kugira uruhare rukomeye mu kurinda umubiri w’umuntu
Dore akamaro k’igisheke ku mubiri w’umuntu
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko umumaro w’igisheke ari mwinshi ariko aha twavugamo nko kuba:
Kirinda amenyo kwangirika
Aha bavuga ko umuntu aramutse afashe gahunda yo kumara kurya ubundi akarya ingingo imwe y’igisheke yaca ukubiri no kurwara amenyo bya hato na hato
Kirinda kurwara ibicurane
Uramutse wihaye gahunda yo kurya ingingo y’igisheke buri munsi ntaho wahurira n’ indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nk’ibicurane n’ibindi
Kirinda kuzana uruhu rw’umuhondo mu maso
Mu gihe wahuye n’ikibazo cyo kugira uruhu rw’umuhondo, ibyo bakunze kwita Jaunisse mu ndimi z’amahanga, ngo ushobora kwifashisha umutobe w’igisheke, indimu ndetse n’umunyu, iyo ubivangiye hamwe ukisiga bigufasha gukira iyi ndwara
Gifasha kugira uruhu rwiza kandi runoze
Bitewe na acide yitwa alph hydroxyl iba mu gisheke, ngo bishobora gutuma uwakiriye agira uruhu runoze kandi rusa neza, bikarurinda gusaza, bikarufasha guhorana rutoshye n’ibindi nk’ibyo
Intungamubiri ziba mu gisheke ntitwazivuga ngo tuzirangize ariko gifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu nko gufasha mu gihe cy’igogora,guhangana n’ubushye mu gihe urwaye,kongerera intanga umugabo, kurinda kanseri ya prostate ku bagabo na kanseri y’ibere ku bagore, kongerera imbaraga umubiri, gusohora amabuye mu mpyiko n’ibindi byinshi tutarondoye
Src: editionsquartmonde.org
TANGA IGITECYEREZO