RFL
Kigali

Dolce & Gabbana, izina rikomeye mu mideli ku isi ryatangijwe n’abasore 2 bari mu rukundo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/01/2018 7:24
0


Abakunda ibyo kurimba cyane bazi brand ya Dolce & Gabbana. Imyambaro, inkweto, ibikapu, amasaha, amadarubindi, ibijyanye n’imirimbo yo kwambara n’iyo kwisiga byose ni ibikorwa Dolce & Gabbana ifite kugeza ubu.



Kubaka izina nk’irya Dolce & Gabbana si ibintu byoroshye cyane ko uru ruganda rucuruza hafi mu bihugu byose byo ku isi. Ibi bituma wakwibaza imvo n’imvano y’igitekerezo cyo gutangiza ubu bucuruzi. Dolce & Gabbana ibarizwa mu Butaliyani, kimwe mu bihugu bizwiho ibijyanye n’imideli yo mu rwego rwo hejuru ku isi. Yatangijwe n’abasore babiri Domenico Dolce na Stefano Gabbana mu myaka 33 ishize.

Mu buto bwabo Dolce & Gabbana barakundanaga baza gutandukana muri 2005

Dolce na Gabbana bahuye bwa mbere muri 1980 bose bari abakozi bahimba bakanadoda imideli mu mujyi wa Milan. Muri 1982 batangiye kwikorera ubwabo, nibwo izina Dolce & Gabbana ryavutse, muri 1985 bashyira imideli yabo ya mbere hanze, yari imyenda y’abagore. Muri 1989 batangiye gukora imyenda yo kogana n’imyenda y’imbere. Mu 1990 batangiye kwagurira ibikorwa byabo muri Amerika no mu Buyapani n’ibindi bihugu, muri uwo mwaka kandi batangiye gukora imyenda y’abagabo.

Dolce (i buryo) na Gabbana (i bumoso)

Muri 1992 nibwo bashyize hanze umubavu wabo wa mbere, bagenda bakomeza kwagura ibikorwa byabo kugeza ubwo bahindutse uruganda rukomeye rukora imyenda n’ibindi bitandukanye. Bagiye bakorana n’abahanzi bakomeye nka Madona, Mary J Bridge, Beyonce n’abandi. Kugeza ubu bakora ibintu bitandukanye byaba ibikoresho byambarwa n’abo muri siporo, mu mirimbo n’ahandi.

Imyambaro ya Dolce & Gabbana ikunzwe na benshi

Domenico Mario Assunto Dolce na Stefano Gabanna bakoranaga ibi bikorwa byose ari n’abakunzi, dore ko bose ari abatinganyi babyiyemerera gusa urukundo rwabo rwaje kurangira muri 2005 bakomeza gukorana bisanzwe. Mu myaka yose bamaze bakundana banafatanya guteza imbere ubucuruzi bwabo bushingiye ku mideli, Dolce na Gabbana babaga mu nzu imwe mu mujyi wa Milan.

Ubucuruzi bwabo bwaje gutungwa agatoki n’abantu batandukanye harimo n’ibyamamare nka Elton John ndetse na Chrissy Teigen, ibi byari bivuye ku buryo muri 2015 Dolce yatangaje ko atemera uburyo bushya bukoreshwa mu kubyara abana hahurijwe intanga mu kirahure.

Dolce yagize ati “Ndi umutinganyi, sinshobora kubyara, nemera ko mu buzima ntawe ugira byose. Umuntu avuka kuri se na nyina, cyangwa se ntekereza ko ariko byagakwiye kugenda. Ku bw’iyi mpamvu, sinemera biriya by’abana b’ubutabire cyangwa se b’abiganano (synthetic). Gukodesha inda ibyara, intanga zatoranyijwe ku rutonde.”

Ibi byarakaje Elton John usanzwe ari umutinganyi ndetse ubana n’umugabo mugenzi we, bafite abana babyaye kuri ubu buryo bwo guhuriza intanga mu kirahuri. Yararakaye cyane avuga ko nta mpamvu Dolce afite yo kumutukira abana ndetse anatangiza urugamba rwo kwangisha abantu ibicuruzwa bya Dolce & Gabbana.

Ibi kandi byakomerekeje Chrissy Teigen, umugore wa John Legend usanzwe ari ingumba ariko kubera ubu buryo bwo guhuza intanga akaba yarabashije kubona umwana ndetse akaba atwite undi nawe bahurije intanga mu kirahuri. Dolce & Gabbana batunze amafaranga arenga miliyari 5 z’amadolari ndetse bombi nta bana cyangwa abafasha bagira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND