RFL
Kigali

Diaspora tugire uruhare mu kugaragariza amahanga isura nyayo u Rwanda rugezeho-Rutsobe Nsengiyumva

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2017 9:16
0


Rutsobe Nsengiyumva ni umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Michigan. Iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ikaba ari igitekerezo cya Rutsobe Nsengiyumva aho asaba Diaspora kugira uruhare mu kugaragariza amahanga isura nyayo u Rwanda rugezeho.



Yatangiye agira ati:

Hari abantu benshi bakivuga u Rwanda ku mateka mabi, kandi nyamara hari iterambere rinini igihugu kimaze gutera mu kwiyubaka no kwesa uduhigo hirya no hino ku isi. Abanyarwanda baba muri Diaspora nsanga hari byinshi byiza bari bakwiye kuratira abanyamahanga bababwira aho igihugu kigeze n’iterambere rifatika kimaze kugeraho bityo umunyarwanda aho ariho hose agakomeza kugira agaciro ku ruhando mpuzamahanga.

Nk’urugero rufatika, njye mperutse gutungurwa cyane n’inkuru y’umunyarwandakazi Uwamahoro Cathia ejo bundi wesheje agahigo ku Isi ko kumara amasaha 26 akina agapira ka Cricket, yandikwa mu gitabo cy’abaciye uduhigo cya Guiness World Records. Buriya kuri njyewe, icyantunguye cyane si uko yabishoboye, kuko abanyarwanda twahoranye umuco w’ubutwari no kwesa imihigo ahubwo icyantunguye cyane ni uburyo yiyemeje guhiga uyu muhigo kandi akawesa.

Ubu noneho Isi yose yamenye ko Umunyarwandakazi, w’imyaka 23, ari we ubu ufite agahigo k’umukobwa wa mbere ku Isi wamaze igihe kirekire atera aka gapira Cricket. Ibi byatumye numva ko twe nk’abanyarwanda twagombye kwifashisha amahirwe nk’aya yo kubwira isi ko igihugu dukomokamo cy’u Rwanda kitakiri cya gihugu gikwiye gukomeza kuvugwa gusa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko nka Diaspora mbona twagombye rero, mu bushobozi bwacu, kubwira isi ko abakobwa b’abanyarwandakazi barimo abafite umuhate wo kuba babasha guca uduhigo ku isi, dutanga ingero zifatika. Nk’urugero, u Rwanda ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko kurusha ahandi ku Isi (http://www.ipu.org/WMN-e/classif.htm), n’izindi ngero zifatika z’ibyiza igihugu cy’u Rwanda cyagezeho.

Ibi rero si ibintu dukwiriye kwihererana, ahubwo igihe kirageze ngo umunyarwanda uri muri Diaspora abigire nk’inshingano ze kuratira abanyamahanga u Rwanda ku iterambere rumaze kugeraho. Buri mwaka, nibura urubyiruko rw’abanyarwanda basaga 300 bajya kwiga hanze mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.

Kuri njye uyu ni umubare mbona ari munini cyane w’abantu bajijutse bagira uruhare rugaragara mu kunyomoza abirirwa ku mbuga za interineti basebya u Rwanda. Aba numva bakagombye kubwira amahanga ko Abanyarwanda, mu kinyabupfura cyabo bagira indangagaciro zibaranga na kirazira by’umuco gakondo.

Urebye hirya no hino ku migabane yo ku Isi, usanga za Ambassade z’u Rwanda mu mahanga zarahagurutse zikataje mu bikorwa byo kwegera Abanyarwanda hahangwa imiryango mishya ya za Diaspora izwi nka ‘Rwanda Community Abroad’.

Ibi bishimangirwa cyane n’igikorwa ngaruka mwaka cy’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, agenera za Diaspora aho ahura nabo bagasabana bakagezwaho isura y’igihugu cyabo uko gihagaze muri rusange.  Ariko se Abanyarwanda bo mu mahanga baba babyaza umusaruro ukwiye aya mahirwe n’agaciro igihugu cyabo kibaha mu ruhando mpuzamahanga? Ese bakora ibihagije ugereranije n’aya mahirwe bafite?

Mbona rero twari dukwiriye gufatirana aya mahirwe duhabwa n’ubuyobozi bwiza dufite, bityo natwe tukaboneraho umwanya wo kwamamaza ibyiza by’igihugu cyacu mu mahanga, tubikoze ku bw’urukundo rw’aho tuva. Erega baca umugani ngo ‘uhagarikiwe n’ingwe aravoma!’

Kandi amahirwe dufite ni menshi; niba raporo zose zigaragariza isi ko Kigali ari wo mujyi wa mbere muri Afurika usukuye,  Gallup Inc bakavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu gitekanye ku isi, kuki se twe tutafatirana aya mahirwe?

Twagombye rero kugira uruhare mu kumenyekanisha neza igihugu uko kiri n’iterambere kigezeho, bityo ntiduhore tuvugwa ku mateka mabi yaranze u Rwanda gusa.

Iri terambere twagezeho nimucyo natwe duharanire kurimenyekanisha cyane cyane natwe Abanyarwanda bo muri diaspora. Murakoze

Rutsobe

Rutsobe Nsengiyumva umunyarwanda utuye muri Leta ya Michigan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND