RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yanze kuvugana n’itangazamkuru nyuma yo kwitaba urukiko ashinjwa kunyereza imisoro

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:31/07/2017 18:02
0


Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yanze kugira icyo atangariza ikivunge cy’abanyamakuru bari bamutegereje,nyuma y'aho yari yitabye urukiko rwo mu mujyi wa Madrid ruri ahitwa Pozuelo de Alcaron uyu munsi saa tanu za mu gitondo.



Uyu mugabo yitabye urukiko rwo mu gihugu cya Espagne kugira ngo yisobanure ku byaha ashinjwa byo kuba yaba yaranyereje akayabo k’imisoro kangana na miliyoni 13.1 z’amapawundi kuva mu w’2010.Byari biteganyijwe ko Cristiano aza kugira icyo abwira ibitangazamakuru bisaga 200 byari bimutegereje hanze y’urukiko gusa ibi yabiteye utwatsi yanga kugira cyo atangaza.Mu gihe Cristriano Ronaldo yasohokaga mu rukiko uwagize icyo avuga ni umuyobozi w’Itumanaho muri Gestufe,Inaki Toreres wagize ati”Byose ni byo”.

cristiano

Imodoka bivugwa ko yari itwaye Cristiano ubwo yageraga ku rukiko.

Byavuzwe ko Cristiano yasabye urukiko ko abona adakwiriye kugira icyo ahingukiriza itangazamakuru kuko ngo n’ubundi iyo ataza kuba afite izina rizwi muri Siporo ntawajyaga kumusaba kuvugana naryo ndetse anahakana ibyo aregwa byose. Ni mu gihe ibi birego biramutse bimuhamye nk’uko impuguke mu by’amategeko zibitangaza, uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko yahanishawa ihazabu ndetse n’igifungo cy’imyaka 3 n’igice ari muri gereza.

cristiano

Isinzi y'abanyamakuru yari itegereje kuvugana na Cristiano.

cristiano

Umutekano wari wakajijwe hanze y'urukiko.

Cristiano Ronaldo si we wenyine urezwe ibi byaha byo kunyereza imisoro dore ko mu minsi ishize,Lionel Messi na we yahamwe n’ibi byaha aho yishyuye asaga 52,000 by’amayero nk’insimburagifungo kuko we yari yakatiwe amezi 21 ari muri gereza.

Src:Mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND