RFL
Kigali

Constanze Mozart na Bradley Cooper bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/01/2018 11:22
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya mbere mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 5 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 361 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1896: Ikinyamakuru cyo muri Autriche cyatangaje ko Wilhelm Röntgen yavumbuye ubwoko bw’imirasire yaje kwitwa Rayons X.

1909: Igihugu cya Panama cyabonye ubwigenge kuri Colombiya.

1919: Ishyaka ry’abakozi mu Budage ari naryo ryaje guhindukamo iry’abanazi ryarashinzwe.

1944: Ikinyamakuru cya Daily Mail cyo mu Bwongereza, cyabaye ikinyamakuru cya mbere ku isi cyambutse inyanja kigera ku yindi migabane.

2005Eris, ukaba ari umubumbe muto wo mu isanzure ariko ukaba ari umubumbe munini mu mibumbe mito yose iba mu isanzure, wavumbuwe n’ikipe y’amashakashatsi yari igizwe na Michael E. BrownChad Trujillo, na David L. Rabinowitz bifashishije amashusho yafashwe tariki 21 Ukwakira 2003.

Abantu bavutse uyu munsi:

1762Constanze Mozart, umudagekazi wari umugore w’umuvumbuzi w’umuziki Wolfgang Amadeus Mozart nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1842.

1932: Raisa Gorbachova, umurusiyakazi wari umugore w’uwari perezida w’uwubusiya Mikhail Gorbachev nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1999.

1941Hayao Miyazaki, umwanditsi, umuyobozi, umushoramari wa filime akaba n’umuhanga muri filime zo mu bwoko bwa Animation w’umuyapani nibwo yavutse.

1975: Bradley Cooper, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Diego Tristán, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1985: Diego Vera, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Uruguay nibwo yavutse.

1992Julian Derstroff, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1933: Calvin Coolidge, perezida wa 30 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 61 y’amavuko.

2004: Norman Heatley, umuhanga mu butabire n’ibinyabuzima w’umwongereza, akaba ari mu bakoze umuti wa Penicilline yaratabarutse, ku myaka 93 y’amavuko.

2013: Reg Dean, umwongereza, akaba umwe mu bantu bari bazwi babaye ku isi igihe kirekire yitabye Imana, ku myaka 111 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND