RFL
Kigali

Conchita Wurst uzwi nk’umukobwa w’ubwanwa yatangaje ko yanduye virusi itera SIDA

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/04/2018 18:11
0


Conchita Wurst ni umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina uzwi cyane bitewe n’uburyo afite umwihariko wo kumera nk’abakobwa ariko akagumana ubwanwa bwe. Nyuma yo guterwa ubwoba igihe kinini n’umusore wahoze ari umukunzi we, yahisemo kwitangariza ko abana na virusi itera Sida.



Amazina ababyeyi be bamuhaye ni Thomas Neuwirth, avuka muri Austria (Autriche), akaba afite imyaka 29 y’amavuko. Yiyise Conchita Wurst mu rwego rwo gusobanura neza uwo ari we, dore ko kuri we yumva ari umugabo akaba n’umugore icyarimwe. Yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga amarushanwa yitwa Eurovision Song Contest muri 2014 akaba ari nawe waritsindiye.

Image result for conchita wurst

Yiyumvamo kuba umugabo n'umugore icyarimwe

Isi yose yamumenye kubera uburyo yabaga yigize nk’umukobwa uhereye ku myambarire, uko yabaga yisize, gusa akagumana ubwanwa bwe ari cyo cyatumye bamwita ‘umukobwa w’ubwanwa.’ Yavutse ari umuhungu ariko ngo uko akomeza gukura akumva atandukanye n’abandi bana, akajya yambara imyenda y’abakobwa.

Kuri ubu yatangarije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram ko umusore bahoze bakundana yajyaga amutera ubwoba ko azatangaza iby’uko yanduye virusi itera Sida akaba yahisemo kubyitangariza ku giti cye. Yagize ati “Uyu munsi nibwo mfashe umwanzuro wo gutangaza ko nanduye virusi itera Sida, imyaka ibaye myinshi.

Aya makuru nta kamaro afitiye rubanda ariko nahisemo kuyatangaza kubera ko umusore twahoze dukundana yanteraga ubwoba ko azabitangaza kandi sinakwemera uwo ari we wese antera ubwoba cyangwa ngo agire uruhare ku buzima bwanjye bw’ahazaza. Kuva namenya ko ndwaye, nagiye ku miti kandi ibintu bimeze neza ngeze ku rwego iyi ndwara itakigaragara mu maraso cyangwa ngo mbe nagira uwo nanduza”

Conchita

Conchita yatangaje ko ntawe uzamutera ubwoba ku mpamvu iyo ariyo yose

Yakomeje asobanura ko inshuti ze n’abo mu muryango we bari basanzwe babizi ndetse yizeza abafana be ko iyi ndwara itamubuza kuba akomeye no gukora gahunda ze zose nta nkomyi. Cinxhita ni umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina ntamara akunze kuvuguruza benshi bakeka ko yiyumva nk’umugore gusa ku buryo yanakwihinduza igitsina (transgender), kuri we yumva ari umugore akaba n’umugabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND