RFL
Kigali

Cocombre, uruboga rufatiye runini umubiri w’umuntu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/12/2017 8:10
0


Cocombre ni rumwe mu mboga zifitiye akamaro umubiri w’umuntu, kuko abahanga mu by’ubuzima bavuga ko uru ruboga rukize ku munyu ngugu ndetse ngo rufite na vitamine zitandukanye zifasha umubiri mu mikorere myiza y’umubiri,



Bavuga kandi ko umuntu akwiye kurya cocombre kenshi ngo kuko ikize kuri vitamine nka K,za B zitandukanye ndetse na C, cocombre kandi ngo ni uruboga rushobora kurinda umubiri w’umuntu indwara zitandukanye zirimo iz’umutima.

Dore zimwe mu ntungamubiri ushobora gusanga muri cocombre

Vitamine A,B5,B9,C

Manganese,
Magnesium,
Calicium, 
Umuringa

Protein,
Potassium,

Igizwe kandi n’amazi menshi cyane kuko 95% byayo ari amazi gusa. Bitewe n’ariya mazi menshi ari muri cocombre ngo  ifasha umubiri kutagira umwuma kuko udusate twayo umuntu yatugereranya n’ikirahure cy’amazi, ubushakashatsi kandi bwerekana ko ibigize cocombre birinda umuntu kubyimbirwa, kugumana itoto ku ruhu,kurinda iminkanyari, ikanafasha gusohora imyanda mu mubiri biturutse kuri ya mazi twavuze haruguru.

Cocombre kandi ikungahaye ku ntungamubiri zigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere, iya prostate, iyo umura ndetse n’iyo imirerantanga, bavuga kandi ko iyo umuntu afite ikibazo cyo guhumura nabi mu kanwa, cocombre yamufasha kugabanya iyi mpumuro mbi mu gihe afashe agace gato kayo nkuko urubuga Meliorta santé rubivuga.

Umuntu wariye cocombre kandi ngo: Ahorana impumuro nziza mu kanwa, bimurinda ubushyuhe bwo mu gifu, birinda ikirungurira n’ibindi byinshi. Mu rwego rwo gukomeza gusigasira amagara yacu ni byiza gufata cocombre buri munsi kugira ngo wirinde ingaruka ziterwa no kutayibona.

Src: Meliorta santé






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND