RFL
Kigali

Chen Si, umugabo utangaje umaze imyaka 13 akora akazi ko kubuza abantu kwiyahura

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/10/2016 13:13
0


Uyu mugabo ukomoka mu bushinwa yahereye ku itariki ya 19 Ukuboza 2003 ajya mu kiraro cyitwa Nanjing Yangtze River Bridge, iki kiraro kizwiho cyane kuba abantu bajya kuhiyahurira, uyu mugabo ngo agenda n’amaguru cyangwa na moto agenda acunga ko nta wiyahura akamuhagarika.



Ibi Chen abikora mu mpera z’icyumweru (weekend), agenda areba abantu bari kuri icyo kiraro, yabona ushaka kwiyahura akamwegera akamuganiriza ku buryo amukuramo ibitekerezo byo kwiyahura, yaba yanangiye akamuvana aho ashaka kwiyahurira akoresheje imbaraga gusa ngo ni abantu bacye cyane aganiriza bagakomeza kunangira umutima.

 

Muri Chen, ngo abantu bahitamo kwiyahura baba bafite ibibazo bikomeye bibatera agahinda gakabije ku buryo baba batakizi iyo bava n’iyo bajya. Kuri we ngo agerageza kubaganiriza bakamubwira ibibazo bafite bituma bashaka kwiyahura, yarangiza akabereka uburyo bundi bakoresha ibibazo byabo bigakemuka cyangwa byaba bidashobora guhinduka akabafasha kubyakira. Urugero ni umugabo witwa Shi Xiqing washakaga kwiyahura kubera kubura $15,000 (12,115,240 Rwf) yo kuvuza umukobwa we kanseri. Chen ngo yamufashije akoresheje uburyo bwo kumuhamagara kenshi bakavugana aho bigeze, akanamufasha guhamagara abantu batandukanye bagombaga kumuguriza ayo mafaranga.

Uyu mugabo yagiye amenyekana gahoro gahoro mu bushinwa ndetse no mu bindi bihugu kubera iki gikorwa cy’ubumuntu akora buri weekend, ku buryo bamwe bamwise ‘malayika murinzi wa Nanjing’. Si ibyo gusa kandi kuko Jordan Horowitz utunganya amafilime afatanyije na Frank Ferendo bakoze filime mbarankuru (documentary) ivuga kuri Chen Si, iyi filime yitwa “Angel of Ninjang” ikaba imaze gutwara ibihembo 13 mu marushanwa atandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND