RFL
Kigali

Chameleone yashyigikiwe n'umufasha wa Perezida naho Diamond na Zari bo basomanye biratinda - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/12/2014 8:36
7

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2014, mu gihugu cya Uganda hari hitezwe ibitaramo bibiri bikomeye kuburyo hari abatekerezaga ko kimwe muri byo gishobora gutuma ikindi kititabirwa, gusa byose byagenze neza, udushya twagargayemo natwo tukaba ari twinshi.

Igitaramo cya mbere cyabereye muri Uganda ni icy’umuhanzi Jose Chameleone; iki kikaba ari icy’amateka kuko aricyo cya mbere yari yishyujemo amafaranga menshi, kwinjira mu banyacyubahiro bikaba byasabaga miliyoni y’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga akabakaba ibihumbi 300 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Abantu bari benshi mu gitaramo cya Jose Chameleone

Abantu bari benshi mu gitaramo cya Jose Chameleone

Mu byamamare byari bihari harimo na Ragga Dee

Mu byamamare byari bihari harimo na Ragga Dee

Bobie Wine n'umugore we nabo bari bahari

Bobie Wine n'umugore we nabo bari bahari

Ku ruhande rumwe hari umuhanzi Big Eye n'umugore we, abandi babiri ni abana ba Chameleone

Ku ruhande rumwe hari umuhanzi Big Eye n'umugore we, abandi babiri ni abana ba Chameleone

Iri ni itsinda ryafashije Chameleone gususurutsa abantu

Iri ni itsinda ryafashije Chameleone gususurutsa abantu

N’ubwo kwinjira byari amafaranga menshi, iki gitaramo kitabiriwe cyane ndetse kinitabirwa n’abantu b’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’umufasha wa Perezida wa Uganda Janet Museveni, uyu wanagiranye ibihe byiza n’umuryango wa Jose Chameleone ndetse akanahabwa impano n’uyu muhanzi, ibyishimo bikaba byari byose ku bantu bitabiriye iki gitaramo.

Aha Chameleone yahaga impano umufasha wa Perezida

Aha Chameleone yahaga impano umufasha wa Perezida

Janet Museveni, umugore wa Chameleone n'akana ke gato

Janet Museveni, umugore wa Chameleone n'akana ke gato

Urwego rwa muzika ya Museveni rwashimwe na Janet Museveni

Urwego rwa muzika ya Chameleone rwashimwe na Janet Museveni

Ku rundi ruhande, ikindi gitaramo cyasaga n’igihanganye n’iki ni icyateguwe n’umukobwa w’umuherwe nawe ujya ukora muzika, uyu akaba ari Zari wari watumiye icyamamare Diamond bamaze igihe bagirana ibihe byiza ndetse ubu bikaba byemezwa na benshi ko urukundo rwabo rugeze kure, iki gitaramo nacyo kikaba kitabiriwe cyane ariko mu dushya twakiranze harimo kuba Diamond yongeye kugaragara asomana cyane n’uyu mukobwa witwa Zari bigaragara ko yamutwaye umutima.

zari

zari

Diamond akigera muri Uganda yakiranywe urugwiro na Zari

Diamond akigera muri Uganda yakiranywe urugwiro na Zari

zari

Mu gitaramo cya Zari abantu bari benshi bose bambaye ibyera

Mu gitaramo cya Zari abantu bari benshi bose bambaye ibyera

N'ubwo Diamond yagiye muri Uganda kuririmba, kwishimana na Zari yabigize nyambere

N'ubwo Diamond yagiye muri Uganda kuririmba, kwishimana na Zari yabigize nyambere

zari

zari

zari

Diamond na Zari bongeye kugaragara bari mu rukundo bikomeye

Diamond na Zari bongeye kugaragara bari mu rukundo bikomeye

Ibyabereye muri iki gitaramo bikaba byongeye gushimangira ko Diamond yaba yararetse burundu uwigeze kuba Miss Tanzania akaba n’umukinnyi wa filime muri icyo gihugu; uyu akaba ari Wema Sepetu bakundanaga ndetse banateganyaga kuzabana, ubu iminsi ikaba ibaye myinshi Diamond ntawe umuca iryera ari kumwe na Wema mu gihe ahorana na Zari kandi iteka baba bahuje urugwiro mu buryo bukomeye.

Manirakiza Théogène

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIMANA9 years ago
    IBYO SIBYO
  • cycy9 years ago
    ni danger..!! BG up to chml
  • GAGA9 years ago
    Camillion ntawe utamwemera ,uretse ubushize ko muri muri Expo ground i Giikondo abateguye i gitaramo cye batubihirije nahubundi , big up ! Cameleon !
  • marthens9 years ago
    Birakaze
  • karisa9 years ago
    bebe urimwiza pe nazagotwe
  • Christelle 9 years ago
    big up to chameleon
  • joel ndahabonimana9 years ago
    wizkid naho yavuz koitazi chameleone yaribsh kuko mur africa ari hejuru

Inyarwanda BACKGROUND