RFL
Kigali

Canada yabaye igihugu cya kabiri ku isi cyemereye abaturage kunywa urumogi mu buryo bwo kwishimisha

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/10/2018 7:54
0


Nyuma ya Uruguay ,igihugu cya Canada cyashyizeho itegeko ryemerera abaturage gutunga no kunywa urumogi mu buryo bwo kwishimisha.



Isoko ry'urumogi ryo ku rwego rw'igihugu ryatangiye kurema kuri uyu wa gatatu mu masaha ya nijoro, mu gihe hakomeje kwibazwa ingaruka byagira ku buzima, ku iyubahirizwa ry'amategeko no ku mutekano muri iki gihugu.

Gukoresha urumogi mu buvuzi byari bisanzwe byemewe n'amategeko ya Canada guhera mu mwaka wa 2001.

iri tegeko risohoje ibyo minisitiri w'intebe wa Canada, Justin Trudeau, yari yasezeranyije ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2015, avuga ko amategeko ya Canada ahana abanywa urumogi amaze imyaka igera ku 100 ntacyo yagezeho, bitabujije abaturage ba Canada gukomeza kuba bamwe mu banywa urumogi cyane ku isi.

Byitezwe ko leta ya Canada buri mwaka izajya yunguka miliyoni 400 z'amadolari y'Amerika mu misoro ivuye mu gucuruza urumogi.

Uruguay ni cyo gihugu cya mbere cyashyizeho itegeko ryemerera abaturage bacyo kunywa urumogi byo kwishimisha, nubwo bwose Portugali n'Ubuholandi byo byashyizeho itegeko rihana ikoreshwa ry'urumogi.

Uruguay na canada byose ni ibihugu byo ku mugabane w'Amerika 

Src; BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND