RFL
Kigali

Byinshi utari uzi kuri vitamine A

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/07/2018 17:09
1


Vitamin A ni imwe muri za vitamin zifitiye umubiri akamaro kanini cyane kuko ifite umwihariko aho ikenerwa na buri rugingo rw’umubiri w’umuntu.



Ese ni akahe kamaro ka vitamin A

Nk'uko tumaze kubivuga haruguru, vitamin A ni ingenzi cyane ku mubiri w’umuntu kuko ifasha buri rugingo rw’umubiri kugubwa neza.

Iyi vitamin kandi ifasha mu gukora abasirikare b’umubiri binyuze mu nsoro zera, iyo umubiri urwaye uba ukeneye vitamin A kugirango ibashe gukora za nsoro zongera abasirikare mu mubiri bityo umuntu ntazahazwe n’indwara runaka.

Vitamin A ni ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu kuko ifasha amaso kubona neza, iyo ihagije mu mubiri, nta kibazo na gito umuntu  agira cyo kubona nijoro, ibi bishatse kuvuga ko niba ujya ugira ikibazo cyo kutabona neza nijoro, ubwo urabura vitamin A, ikindi kandi ijisho ni rumwe mu ngingo zidasimburwa ari nayo mpamvu umuntu akwiye kwihata indyo yiganjemo vitamin A kugirango arinde amaso guhuma.

 Aha wakwibaza uti ese vitamine A iboneka he?

Vitamin A iboneka mu byo kurya bya buri munsi dufata byiganjemo:

Amata n’ibiyakomokaho

Inyama y’inka, inkoko ndetse n’amafi

Vitamin A kandi wayisanga mu bishyimbo, amashaza, epinari, karoti, inyanya poivron ndetse no mu birayi.

Vitamine A kandi wayisanga mu  mbuto nk’amacunga, water melon, imyembe, avoka ndetse na pomme.

Ni iki umuntu akwiye kwitondera?

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyo iyi vitamine yabaye nyinshi mu mubiri bishobora guteza zimwe mu ngaruka zirimo kugira isesemi no kuruka ndetse umuntu akaba yagira umujinya w’umuranduranzuzi nta mpamvu.

Iyi akaba ari nayo mpamvu buri wese akwiye kwitondera gufata indyo yiganjemo iyi vitamin ku bwinshi.

Src: passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tumusabe3 years ago
    Nukugerageza kuyirya murugero kugirango itaduteza ibindi bibazo





Inyarwanda BACKGROUND