RFL
Kigali

Byinshi utari uzi kuri Dr Nyirinkwaya wamamaye mu Rwanda mu kuvura indwara z’abagore-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/09/2017 12:33
3


Dr.NYIRINKWAYA Jean Chrysostome, ni umuyobozi w’ibitaro La croix du sud biherereye i Remera ahazwi nko kwa Nyirinkwaya, ubusanzwe ni umuganga w’inzobere ku ndwara z’abagore, ari nabyo byatumye amenyekana cyane mu Rwanda.



Abantu batari bacye bazi ko Dr Nyirinkwaya ari umuganga w’abagore gusa, mu gushaka kumenya byinshi kuri uyu mugabo, Inyarwanda.com yamusuye aho akorera hafi yo kwa Lando maze atuganiriza byinshi ku buzima bwe. Dr.Nyirinkwaya Jean Chrysostome ni umugabo w'imyaka 62 y'amavuko ni umwe mu baganga bazwi cyane hano mu Rwanda.

Dr Nyirinkwaya amaze igihe kinini mu mwuga w'ubuvuzi dore ko yatangiye kuvura abagore mu mwaka wa 1987. Dr Nyirinkwaya yize muri Kaminuza ya Bujumbura (Bujumbura University), akomereza amasomo ye y’ubuganga mu gihugu cya Senegal muri University DAKAR akaba ari naho yakuye impamyabumenyi mu buvuzi bw’abagore (Obstetric–Gynecology). Dr Nyirinkwaya ubwo yaganiraga na Inyarwanda, yagize ati: 

"Nitwa NYIRINKWAYA Jean Chrysostome, navutse mu mwaka w’1954 mvukira mu gihugu cy’u Burundi ahantu bita Kibitoke muri Bubanza, nkurirayo kugeza ku myaka 5 ubwo njye n’ababyeyi banjye twajyaga mu Bubiligi, mu mwaka w’1965 twaje kugaruka mu Burundi ndahakurira mpiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye kugeza igihe ngiriye muri kaminuza.

Naje gukomereza kaminuza muri Senegal aho narangirije medicine ndetse ngira n’umwihariko mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abagore icyo gihe hari mu mwaka w’1987 mpita ngaruka mu Burundi ku bw’amahirwe mbona akazi mu bitaro byaho bikuru byitwa Hopital Prince Regent Charles Bujumbura kugeza mu mwaka w’1991 ubwo natangiraga gukora mu bitaro bya papa mbikoramo igihe kitari gito.

Narashatse, mfite umugore narongoreye muri Senegal, mfite n’abana bane, umuhungu umwe n’abakobwa batatu, impano yo kuvura sinavuga ko ariyo nkoresha gusa ahubwo mbifatanya n’ubumenyi kuko nagize amahirwe yo kwiga mu mashuri meza."

Dr Nyirinkwaya

Dr Nyirinkwaya umwe mu baganga bazwi cyane mu Rwanda (Ifoto:Iradukunda Desanjo)

Inyarwanda.com: Ibitaro La croix du sud byatangiye bite?

Dr.NYIRINKWAYA: Kubera ko nagize amahirwe yo gukora mu bitaro bitandukanye, byaba ibyo muri Dakar, mu Burundi no mu Rwanda, hose nagiye mpakura ubumenyi butandukanye ndabwegeranya mbonye ko mfite uburyo bwo kwikorera mpita nshinga ivuriro rito ndyita Polyclinic la croix du sud ngenda nzamuka buhoro buhoro.

Inyarwanda.com: Mbese ibi bitaro ko ari binini muvura indwara z’abagor gusa?

Dr.NYIRINKWAYA: Urakoze cyane kumbza icyo kibazo, mu byukuri abantu benshi baziko kwa nyirinkwaya bavura abagore gusa ariko si ko biri kuko ibi bitaro bivura byose, harimo abo babyeyi abana bakivuka, n’ama departments menshi atandukanye bishatse kuvuga ko dukora nk’ibindi bitaro byose

Inyarwanda.com: Kuva watangira kuvura ni nk’izihe mbogamizi waba warahuye nazo?

Dr.NYIRINKWAYA: (aseka) Reka nivugire ibinshimisha kuko ari byo byinshi,nkimara gutangiza ivuriro i Nyamirambo, abantu baritabiriye ari benshi cyane biranshimisha, ikindi kintu gikomeye nuko aho natangiriye gukora umubare w’abanyarwanda bajya kwivuriza hanze waragabanutse kandi abantu batangiye kugirira icyizere ubuvuzi bwo mu Rwanda ku buryo baza kwivuza bizeye no gukira vuba kubera ubuhanga bw’abaganga, ikindi ni urukundo hagati yanjye n’abangana bose.

Inyarwanda.com: Ese nta kibazo cyo gupfusha bya hato na hato gikunda kuba muri ibi bitaro cyane ko mukunze kwakira abagore batwite n’abana?

Dr.NYIRINKWAYA: Impfu zo ntazo, sinavuga ko zitaboneka ariko ibyo bintu sinshaka kubivugaho ntanabyikururira ariko tugiye kwiha amanota twakwishyira ku mwanya wa mbere mu bitaro bitajya bipfa gupfusha.

Inyarwanda.com: Mbese ni irihe banga mukoresha kugira ngo mwigarurire ababagana?

Dr.NYIRINKWAYA: Ibanga nta rindi ni ukugira serivisi nziza ku batugana bose,tugira abaganga bahagije kandi muri buri department ku buryo nta kibazo cy’ubucucike bw’abantu tugira, iyo umurwayi aje yakirwa neza ku buryo ubutaha atazakenera kugaruka wenyine ahubwo azaza azanye n’undi muntu, burya iyo ufite imvugo nziza nta cyakubuza kubona abakugana.

Inyarwanda.com: Ni iki wabwira abantu bakunze kuvuga ko NYIRINKWYA atagikora kuko ngo yamaze gusaza?

Dr.NYIRINKWAYA: Mu by'ukuri numva bavuga ko ntakibasha gukora, ariko ibyo bintu ni bya bindi bita rumeur (ibihuha) nonese wowe urabona mbaye iki? Ndi muzima kandi ndakomeye, uretse kuba imirimo yanjye yarahindutse nkagira akazi kenshi ariko ndacyakomeye, nonese wowe ntubona ko abarwayi baza ari benshi? Nonese baza baziko ntahari? rero ayo makuru avuga ko ntagikora ni bihuha kuko nawe ubwawe unsanze mu kazi.

Dr Nyirinkwaya

Ibitaro  La Croix du Sud bizwi nko kwa Nyirinkwaya (Ifoto:Iradukunda Desanjo)

Dr.Nyirinkwaya yanyomoje ibimuvugwaho ko atakibasha gukora anavuga ibanga akoresha mu kwigarurira abamugana

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marthens6 years ago
    gusa ni UMUHANGA kandi akora vuba cyane nicyo cye cyantangaje.
  • mimi6 years ago
    Icyo nkundira ibi bitaro ni imvugo nziza y' abaganga n' abandi bashinzwe customer care!!! uzi kuba uri kuribwa n' ibise umuntu akakubwira ngo ihangane!!hari ahandi bhaita bavuga ngo ariko uyu mugore arigira ibiki ra?!!
  • sifa4 years ago
    Uzi kuba uri kubabara uri ku gise ukumva bagihumuriza ngo ihangane cherie. yoooooo. n imfura z i Rwanda kwa Nyirinkwaya





Inyarwanda BACKGROUND