Umusemburo wa Melanin, tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda twavuga ko bishatse gusobanura kwirabura kuko abahanga mu by’ubuzima bagaragaje neza ko uyu musemburo uba mwinshi ku bantu bafite uruhu rwirabura ndetse batuye ahantu hakunda kuva izuba ryinshi cyane
Aha wahita wibaza niba melanin igirwa n'abantu birabura gusa
Mu gusubiza iki kibazo, twavuga ko melanin igirwa n’abantu bose ariko ku si ku kigero kimwe uko nkuko twabivuze haruguru, umuntu wirabura aba afite nyinshi naho uwera akaba afite nkeya
Uturemangingo dukora melanin rero ntidukora ku rugero rumwe mu bantu bose, iyi niyo mpamvu habaho abirabura, abera n’abasa umuhondo. Mu birabura melanin ntikorwa ku rugero rungana, ariyo mpamvu habaho ibikara n’inzobe, kandi bose birabura
Ese melanin ifite akahe kamaro mu mubiri w’umuntu?
Imwe mu mimaro y’ingenzi kuruta iyindi ya melanin irimo:
Kurinda DNA kwangirika: melanin irinda ko DNA yakwangirika, igatuma umubiri winjiza UV ikenewe gusa kandi ikarinda kwangirika kwa vitamin B9 (folic acid) ari nay o ifite akamaro gakomeye cyane kuko ari ingenzi ku mugore utwite aho ibasha kurinda umwana we kuba yazavukana ubusembwa cyangwa ubumuga ubwo ari bwo bwose
Kurinda uruhu gusaza: uko melanin iba nyinshi mu mubiri bituma uruhu rudasaza vuba, Kujya ku zuba kenshi byangiza uruhu bigatuma rusaza rukanazana iminkanyari ariko kandi ku bafite uruhu rwirabura siko bigenda ari nayo mpamvu usanga umuntu munganya imyaka ariko w’uruhu rwera agaragaza gusaza ku ruhu no kuzana iminkanyari kurenza wowe wirabura kuko melanin yawe iba yakoze akazi ishinzwe ko kurinda uruhu gusaza imburagihe, ibi bishatse kuvuga ko kuba wirabura ari byiza kuko birinda uruhu rwawe kwangirika no gusaza vuba
Gufasha ubwonko: Hafi ya buri karemangingo k’umubiri usangamo melanin by’umwihariko ku bwonko n’imyakura ngo bikore neza, ku mboni y’ijisho (iris) kugira ngo tubone neza ndetse no mu turemangingofatizo ngo tubashe kwiyongera.
Iyo umubiri ubuze melanin rero nibwo usanga habaho nyamweru
Ikindi twavuga nuko hari bimwe mu byo abantu bakunda gukoresh bangiza melanin ariko batabizi harimo kwisiga amavuta atukuza uruhu ndetse no kwisiga amavuta arimo hydroquinone,ibyo biri mu byangiza uruhu kurushaho ari nayo mpamvu bikwiye kwirindwa
Kuba ufite uruhu rwirabura byari bikwiye kugutera ishema kuko wihariye kuruta wa wundi ufite uruhu rwera
Src: passeportsante.net
TANGA IGITECYEREZO