RFL
Kigali

Byinshi utari uzi ku musemburo w’urukundo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/06/2018 12:46
0


Uwavuga ko kuri iyi si nta muntu n’umwe utagira umusemburo w’urukundo ntiyaba abeshye kuko mu irema ry’umuntu uwo ari we wese uyu musemburo urakorwa ukaba ari nawo utuma abantu basabana, bagakundana, bagatwita ndetse bakabyara. Byose bikorwa hashingiwe kuri wa musemburo w’urukundo uzwi ku izina rya Oxytocin



Wakwibaza uti ese uyu musemburo uturuka he?

Uyu musemburo ntago ukomoka mu byo kurya cyangwa kunywa ndetse ntukomoka kuri za vitamin runaka ahubwo umuntu arawuvukana ukagenda wiyongera uko arushaho kugirana ubusabane n’abandi nubwo muri iyi minsi hagaragaye imwe mu miti ibasha kuwongera mu gihe umugore agiye kubyara.

Ese uyu musemburo umaze iki?

Iyo umuntu ufite umusemburo w’urukundo, mu buzima busanzwe aba ari umugwaneza, asabana n’abandi ahanini ngo bituruka ku kuba akiri umwana yaragize amahirwe yo kurerwa na nyina akamwereka amarangamutima yose bigatuma umusemburo we w’urukundo wiyongera cyane bikamufasha gusabana n’abandi kuruta uko umuntu utararezwe na nyina aba ameze kuko ubushakashatsi bwerekana ko umusemburo we w’urukundo uba uri ku kigero cyo hasi.

Uyu musemburo kandi ku bagore batwite ngo ni ingenzi cyane kuko ubafasha kubyara neza no konsa neza nkuko abahanga babivuga. Bavuga ko ari wo ufasha abagore gusunika umwana ndetse n’iyo byanze, abahanga babonye umuti ukoze muri uyu musemburo, aha rero bawutera umugore udafite uyu musemburo uhagije akabasha kubyara neza, ikindi nI uko uyu musemburo ubafasha kugira amashereka menshi bigatuma bonsa neza abana babo.

Ikindi gitangaje kuri uyu musemburo w’urukundo ni uko wiyongera cyane bikabije mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bishingiye ku kuba wiyongera cyane mu gihe umugabo cyangwa umugore bari gusatira indunduro y’ibyishimo byabo bikanatuma barushaho kwiyumvanamo.

Abahanga kandi bagaragaza ko niba wajyaga wibaza impamvu akenshi nyuma yo gukora imibonano ukarangiza uhita ugwa agacuho ugasinzira, impamvu nta yindi ni uko umusemburo wa oxytocin uba wakozwe ku bwinshi nuko ugatuma umubiri uruhuka bigendana no gusinzira.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Progress in Brain Research avuga ko uyu musemburo ushobora kugabanuka ku mpamvu nyinshi zitandukanye zirimo kutishimira uko umeze bigatuma wiyanga, kugira inzika cyane, guhorana umushiha no kwangana,…

Src: medicalnewstoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND