RFL
Kigali

Byatahuwe ko umwana wa Juliana Kanyomozi yishwe n'abaganga

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/07/2014 11:20
3


Nyuma y’urupfu rw’umuhungu wa Juliana Kanyomozi rwabaye tariki 20 Nyakanga 2014, ubu hatahuwe amakuru y’uko uyu mwana yaba yarishwe n’abaganga bo mu bitaro bya Nakasero bishobora kuba byaramuhaye uruvangitirane rw’imiti irenze ubushobozi bwe maze akoherezwa ku bindi bitaro amazi yarenze inkombe.



Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Exclusive cyo muri Uganda abivuga, ibitaro bya Agha Khan byo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya birashinja ibitaro bya Nakasero kuba ari byo biri inyuma y’urupfu rw’umuhungu wa Juliana Kanyomozi Keron Raphael wapfuye tariki 20 Nyakanga afite imyaka 11 y’amavuko.

Agahinda kari kose ku babyeyi ba nyakwigendera ubwo bari mu mihango yo kumushyingura

Agahinda kari kose ku babyeyi ba nyakwigendera ubwo bari mu mihango yo kumushyingura

Keron yagejejwe ku bitaro bya Nakasero tariki ya 9 Nyakanga 2014 ubwo yari avuye ku ishuri atameze neza, icyo gihe akaba yarahise ahabwa ubuvuzi bw’ibanze bw’indwara ya Asima yari asanganywe. Aya makuru akomeza yemeza ko yahise aterwa amoko y’imiti menshi  izwi ku izina rya “Antibiotics” harimo uwitwa Bactrim na Cipro n’iyindi, uru ruvangitirane rukaba rwarabaye ikibazo gikomeye ku mwana muto w’imyaka 11 wari ufite ikibazo cya Asima yibasira imyanya y’ubuhumekero kandi igaca intege umubiri w’uyirwaye.

Umwana wa Juliana yaramukundaga cyane ariko amahirwe yo kumugumana ntihamuhiriye

Umwana wa Juliana yaramukundaga cyane ariko amahirwe yo kumugumana ntihamuhiriye

Uyu mwana ariko aho kugirango yoroherwe yarushijeho kuremba maze ku itariki 13 Nyakanga ababyeyi be bafata indege bamujyana mu bitaro byo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya aho yagiye atakibasha no kuvuga, abaganga b’ibitaro bya Agha Khan bakaba baratangaje ko uruvangitirane rw’imiti yahawe rwaciye intege umutima we n’ibihaha, ari nabyo byateje ikibazo cy’umutima yagize kenshi mbere y’uko ashiramo umwuka.

Abaganga b'ibi bitaro barashyirwa mu majwi ko ari bo bishe umuhungu wa Juliana Kanyomozi

Abaganga b'ibi bitaro barashyirwa mu majwi ko ari bo bishe umuhungu wa Juliana Kanyomozi

Keron Raphael yagejejwe mu bitaro bya Agha Khan amazi yarenze inkombe, kuko mbere y’uko ashiramo umwuka burundu umutima we wari wacitse intege ndetse wanahagaze inshuro zigera kuri 7 ariko ukongera ugakora.  Ibi kandi binagaragazwa n’ibaruwa ya nyuma Keron yandikiye papa we, yerekana ko yatewe imiti myinshi kandi ntababare kuko yari yarangije kumera nk’ikinya bitewe n’imiti irenze ubushobozi bw’umubiri we yari yatewe.

Aka niko kabaruwa ka nyuma Keron yandikiye papa we mbere y'uko ashiramo umwuka

Aka niko kabaruwa ka nyuma Keron yandikiye papa we mbere y'uko ashiramo umwuka

Nyuma y’uko ibi bitaro byo muri Kenya bibonye ikibazo uyu mwana yari afite, nta kindi babashije gukora uretse kugerageza kumuvomamo uruvangitirane rw’imiti yari yamuzahaje, ariko ku bw’amahirwe macye imbaraga zabo byarangiye ntacyo zigezeho maze tariki ya 20 Nyakanga ahagana saa yine n’igice za mugitondo uyu mwana ashiramo umwuka.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodos9 years ago
    yewe abaganga nabo baragowe pe, upfuye wese ashakirwa impamvu,imiti myinshi,kubura imiti,kutitabwaho... Aha.
  • Nzeyimana Emmanuel9 years ago
    ndababaye cyane kubera uburangare bwabo baganga R.I.P Keron
  • Nshimiyimana viecko9 years ago
    Imana ishobora byose izabahe undi.





Inyarwanda BACKGROUND