Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018 ni bwo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Gisa Fausta Mugiraneza umufasha wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali rwa gati muri gahunda isanzwe yo kwishimimana n’inshuti n’abavandimwe.
Mu busanzwe Gisa Fausta Mugiraneza agira isabukuru kuwa 18 Ugushyingo buri mwaka ariko kuba kuri iyi tariki ni bwo hari umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi yakiraga Central Africa Republic. Ibi byatumye abenshi mu nshuti z’uyu muryango zitaboneka kuko abenshi baba mu mupira w’amaguru ndetse ni n’abakinnyi.
Gisa Fausta Mugiraneza na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy bashyingiranwe kuwa 2 Gashyantare 2015 kuri ubu bakaba banari mu byishimo by’uko bamaze imyaka itatu n’amezi icyenda (9) babana nk’umugore n’umugabo.
By’umwihariko, Gisa Fausta Mugiraneza yashimye umugabo we Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wari wakoranyije inshuti ze zahafi kugira ngo bishimane. Gisa kandi yashimye buri umwe wari witabiriye ibi birori.
Abakinnyi barimo Ombolenga Fitina myugariro w’iburyo muri APR FC n’Amavubi ndetse na mukuru we Sibomana Abouba ukina ibumoso muri APR FC ariko ufite ikibazo cy’imvune, bari bitabiriye uyu munsi mukuru.
Ubwo Gisa Fausta Mugiraneza yatungurwaga mu gihe yari azi ko yari yasohokanye na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy
Umutsima wari wateguriwe Gisa Fausta Mugiraneza bita Maman Abby
Hakatwa umutsima w'ibyishimo
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Iburyo) kapiteni wa APR FC n'umugore we Gisa Fausta Mugiraneza (Ibumoso)
Ombolenga Fitina (Ibumoso) Sano (hagati) na Sibomana Abouba (Iburyo)
Inshuti n'abavandimwe b'umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC
Uva ibumoso: Gisa Fausta Mugiraneza, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Abouba Sibomana
Ombolenga Fitina (iburyo) myugariro wa APR FC n'Amavubi yari ahari
Abantu bafashe amafunguro ari nako Mugiraneza Jean Baptiste Miggy agenda abaganiriza
Umwanya wo gutanga impano
Ifoto y'urwibutso
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO