RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Imiryango ihoramo umwiryane ni yo igira urukundo kuruta indi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/08/2018 18:14
0


Biragoye cyane muri iki gihe kubona umuryango utagira intonganya na gato, gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko nubwo hari imiryango irira umwiryane bikarangira itandukanye ariko ngo guhorana umwiryane ni ikimenyetso cy’urukundo.



Kubera ko muri iki gihe buri wese ahorana ikintu cy’umunaniro muri we kubera guhangayikira ubuzima, biroroshye cyane ko umwe mu bashakanye abura kwihangana kubera akantu gato runaka bigatuma ya makimbirane azamuka.

Ahanini rero ababibonye bemeza neza ko iyo miryango idafitanye urukundo habe na ruke kandi mu byukuri abahanga bagaragaje ko ari yo iba ikundana cyane bityewe n’uko muri izo ntonganya niho haba hari bugaragarire amarangamutima ya buri muntu n’ukuri kwa buri wese ku buryo no kwiyunga biba bitari bugorane kuko buri wese aba yumvise mugenzi we muri za ntonganya. Gutongana buri munsi rero ngo biba bifite icyo bisobanura nkuko umwe mu bashakashatsi Dr Gail Saltz abisobanura:

Umubano wanyu urakomeye: Iyo ababana batongana bya hato na hato niho bamenyera ibitagenda neza mu rugo bakaboneraho umwanya wo kubikosora

Mufitanye icyizere: Kuba muri wese afitiye icyizere mugenzi we bitanga ubushobozi bwo kuvuga ibyo umwe yifuza kuri mugenzi we kuko aba amufitiye icyizerekabona n’aho izo ntonganya zabaho ariko byerekana ko buri wese yiyumva muri mugenzi we ari nabyo bituma amubwira ibyifuzo bye cyangwa ibimubangamiye kugira ngo bikosoke.

Intonganya ni yo nzira nziza yo gukemuramo ibibazo, bigaragaza kandi ko (communication) ubwumvane bwanyu bumeze neza kuko buri wese atega amatwi mugenzi we kuri buri kimwe cyase bigatuma arakara bitewe n’ibyo yumvise ndetse na we ntazuyaze kugusubiza n’aho yabikorana umujinya ariko burya icyo mupfa kirashyira kikarangira.

Mbese wowe ubanye ute n’uwo mwashakanye? Niba mwihorera mu mahoro gusa buri wese akumva yaha amahoro mugenzi we ndetse agatinya kuvuga ikimuri ku mutima, bishatse kuvuga ko umubano wanyu urimo agatotsi, ni byiza kuganira kuri buri kimwe kabone n’iyo byaca mu nzira igoranye irimo intonganya ariko ikibazo kikava mu nzira.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND