RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Bwa mbere mu mateka y’u Bwongereza hari umugabo utwite

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/01/2017 16:23
5


Hayden Cross ni umugabo ufite inkomoko mu Bwongereza, ntiyavutse ari umugabo ahubwo yihinduje igitsina (transgender) kuko yavutse ari umugore, nyuma aza gutangira urugendo rwo guhinduka umugabo, ubu atwite inda y’amezi 4.



Nkuko tubikesha Dailymail, uyu musore w’imyaka 20 yabonye umuha intanga ngabo kuri facebook, ni mu gihe yari atararangiza kubagwa no gukorerwa ibisabwa byose ngo ahinduke umugabo burundu, aracyafite uturerantanga ngore (ovaries) ndetse n’amabere, akaba yarabaye ahagaritse ko nabyo babikuraho ataramara kubyara, dore ko uretse ibyo gusa ahandi hose yahindutse umugabo, ateganya ko namara kubyara uwo mwana azahita abikuraho agakorerwa ibisigaye byose ngo ahinduke umugabo burundu.

Hayden used an anonymous sperm donor he found on Facebook

Atwite inda y'amezi 4

Hayden Cross yabwiye ikinyamakuru Sun on Sunday ati “Ndifuza ko umwana wanjye yagira ibyiza byose. Ndifuza kuba se w’umwana wanjye mu buryo bushimishije, nzaba umubyeyi mwiza wa mbere ku mwana wanjye.”

Mu gihe cyashize Hayden yagiye ahabwa imiti imwongerera ijwi riremereye nk’iry’abagabo ndetse bituma azana ubwanwa n’umubiri nk’uw’abagabo. Mu buzima bwe busanzwe nta kazi agira abeshejweho n’amafaranga leta igenera abashomeri mu gace ka Gloucester ho mu Bwongereza ndetse yemerewe n’amategeko kwitwa umugabo.

A selfie Hayden uploaded to Facebook

Yihinduje umugabo ariko ngo nyina umubyara ntajya amwita umusore, aracyamwita umukobwa we

Avuga ariko ko ahangayikishijwe n’uburyo hari abantu bagifite imyumvire iri hasi bashobora kuzamubangamira mu gutwita kwe. Avuga ko umuntu wamuhaye intanga atamuzi kuko ari uwo yakuye kuri facebook akamusigira intanga ku muryango iwe akigendera. Ngo yari yasabye ko abaganga babika intanga ze mbere y’uko akurwaho amabere n’uturerantanga ubwo kuba umugore bikaba birarangiye ariko abaganga ntibumva ikifuzo cye, kuri we yifuzaga ko izo ntanga ze zibitswe yazazibyazamo umwana amaze kuba mukuru, gusa bamaze kumuhakanira yahisemo kuba ahagaritse ibyo guhinduka umugabo akabanza kubyara.

As a girl . . . youngster admits he was 'confused' by school crushes

Yahoze ari umwana w'umukobwa

Umugabo wa mbere ku isi wabyaye ni uwo muri Arizona ho muri leta Zunze ubumwe za Amerika witwa Thomas Beatie nawe wavutse ari umugore nyuma akaza kwihinduza umugabo ariko ntibamukuremo uturerantanga tw’abagore kuko yumvaga ashaka kuzabyara umwana umukomokaho mu buryo bwuzuye.

Uyu niwe mugabo wa mbere watwise mu mateka y'isi

Yabyaye abana 3

Turashaka kubaza wowe usomye iyi nkuru:

Kuvuka uri umugore ukumva ushaka kuba umugabo cyangwa ukavuka uri umugabo ukumva ushaka kuba umugore bigeze ubwo ujya kwa muganga kwihinduza ubyumva ute? Utekereza iki ku mwana uvutse agasanga ababyeyi be bameze batyo?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emily7 years ago
    Birumvikana birababaje ntago bishimisha abana hubwo bituma bababullyinga ku ishuri bigamo.sinaba transgenders gusa hubwo nabana bavutse baturutse muri gay marriage ntago babyishimira bakiri bato bahura nibibazo byinshi hari nabiyahura.binatuma abana baba confused bakabura uko bita ababyeyi babo nimba ari papa cg ari mama namwe murabyumva gukura gutyo ntibyabura kugusigira ibikomere.hope ko mu Rwanda bitazahagera kuko ibyo nabonyeyo nabonye bitari serieux bamwe babikora just for fun ark mu bihugu byateye imbere hari nabana batangira transition batarageza ku myaka icumi.so....
  • 7 years ago
    None se niba yavutse ari umugore kuki bibatangaza kubona abyara? Usibye kubagwa no kwitera ubwoya, uragirango hari icyo umuntu ashobora guhindura mu miterere ye yavukanye?
  • 7 years ago
    nakwihanga ndetse nkiyakira kko bigenwa hari impamvu MURAKOZE
  • Nana7 years ago
    Ibyo bakora sibyiza nuguhinyuza Imana.birababaje kandi biteye agahinda.Imana Ibabarire abantu Bayo pr
  • Felix7 years ago
    Ibyo ntakigenda sinabikora ahubwo se ubwo ni umugabo? ese hari umugabo ubyara? Kuko umugabo atera inda ntatwita uwo si umugabo ni umugore ufite isura ya kigabo. kuko umugore nusgobora gutwita.





Inyarwanda BACKGROUND