RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka y'isi havutse umwana wa mbere uvutse ku babyeyi 3

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/09/2016 9:12
3


Ushobora guhita wibaza uti ese byashoboka bite? Uyu mwana w’umuhungu yavutse hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IVF (In Vitro Feltilization) aho bashyira intanga mu kirahure zikazavamo igi riza kuba umwana, ubu buryo bukaba bwaratekerejwe hashingiwe ku kuba hari ababyeyi b’abagore baba bafite uburwayi butuma babyara abana bafite ibibazo.



Uburwayi bugera no muri DNA y’umugore bushobora gutuma abyara umwana ufite ibibazo bitandukanye byateye abahanga mu by’ubuzima gutekereza uburyo aba nabo bagira abana bafite inkomoko kuri bo kandi badafite ibibazo ariko ibi bikaba ngombwa ko havangwamo intanga y’undi mugore udafite ikibazo kugira ngo byuzuzanye havuke umwana udafite ibibazo by’inkurikizi bya wa mubyeyi afite muri DNA.

Umushakashatsi witwa Dusko Ilic wo muri King’s College muri London utaragize uruhare muri uyu mushinga yagize ati “Aya ni amakuru meza kandi ni akazi gakomeye kakozwe”. Ubu buryo bwemejwe n’amategeko umwaka ushize mu Bwongereza gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu buryo bukaba butemewe gukoreshwa biturutse ku buryo bimwe mu byakozwe mbere byo guhuza intanga 3 byagiye bituma havuka abana bafite ibibazo byo mu mutwe n’ibindi bitandukanye ariko ngo kuba uyu mwana wa mbere muzima yavutse bivuze ko hagiye kugeragezwa abandi bana benshi hakarebwa niba ubu buryo bwakomeza gukoreshwa.

Uyu mwana witwa Abrahim Hassan amaze kugira amezi 5

Mu nkuru dukesha Science Alert, uyu mwana w'umuhungu wavutse bwa mbere ku babyeyi batatu, yavutse ku babyeyi bakomoka muri Jordan bikorwa n’ikipe y’abanyamerika muri Mexico, nyina w’uwo mwana akaba afite indwara yitwa Leigh Syndrome, indwara ifata mu bwonko ikajya no muri DNA  y’umuntu bikagira ingaruka ku bana bazamukomokaho.

Hafashwe intanga y’uyu mugore n’umugabo we n’indi ntanga y’umugore w’umugiraneza udafite ikibazo zishyirwa mu kirahure cyabugenewe zimaze kuvamo igi risubizwa mu nda y’uwo mugore hanyuma abyara bisanzwe none uwo mwana w’umuhungu amaze kugira amezi 5 kandi nta kibazo na kimwre agaragaza. Ubu buryo ngo bugiye kwigwaho byimbitse kuko atari ikintu abantu bahita birukira hatarasuzumwa ingaruka zabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • The Great7 years ago
    Mu minsi y' imperuka ubwenge buzagwira
  • 7 years ago
    Yewe abantu babanze bitondo bare ko uwo akura
  • josiane7 years ago
    yihangane





Inyarwanda BACKGROUND