RFL
Kigali

Bwa mbere mu 1922 insuline yarakoreshejwe mu kuvura indwara ya diabetes ku muntu: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/01/2018 10:09
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 2 mu byumweru bigize umwaka tariki 11 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 11 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 355 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1569: Umukino wa mbere mu mikino y’amahirwe wakinwe bwa mbere ku isi wabaye mu Bwongereza kuri uyu munsi.

1787: Umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere William Herschel yavumbuye Titania na Oberon, aya akaba ari amezi agaragiye umubumbe wa Uranis.

1861: Leta ya Alabama yikuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1922: Bwa mbere, umusemburo wa Insuline warakoreshejwe mu kuvura indwara ya diabetes ku muntu.

1927: Louis B. Mayer washinze inzu itunganya filime ya Metro-Goldwyn-Mayer (MGM), akaba ari nawe wayiyoboraga, yatangaje ishyirwaho ry’ikigo cya Academy of Motion Picture Arts and Sciences mu birori byari byabereye  I Los Angeles, California. Iki kigo kikaba aricyo gitegura ibihembo bya sinema bizwi ku izina rya Oscars.

1964: Umuganga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika Dr. Luther Terry yashyize hanze raporo ivuga ko kunywa itabi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu, bikaba byarahise bitangiza ubukangurambaga hirya no hino ku isi bwo kwigisha ububi bw’itabi ku buzima.

1972: Icyari Pakistan y’uburasirazuba yahinduye izina yitwa Bangladesh.

Abantu bavutse uyu munsi:

1807: Ezra Cornell, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washyizeho uburyo bwifashishwa mu kohereza amafaranga hirya no hino ku isi bwa Western Union nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1874.

1957: Bryan Robson, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1971: Mary J. Blige, umuhanzikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1974: Roman Görtz, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1978: Michael Duff, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland nibwo yavutse.

1979: Michael Lorenz, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1981: Bafo Biyela, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyafurika y’epfo nibwo yavutse.

1981: Ali Zitouni, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyatuniziya nibwo yavutse.

1984Matt Mullenweg, umushoramari akaba anatunganya imbuga za internet, akaba umwe mu bakoze urubuga rwa WordPress nibwo yavutse.

1988: Rodrigo José Pereira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1993: Michael Keane na Will Keane, impanga z’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’abongereza nibwo bavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2013: Ba Mamadou Mbaré wabaye perezida wa 3 wa Mauritania yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

2014: Ariel Sharon, wabaye minisitiri w’intebe wa Israel yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND