RFL
Kigali

Knowless ku rutonde rw'ibyamamare 10 bikurura abagabo kurusha abandi muri Afrika y'Uburasirazuba

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/01/2015 15:29
10


Umuhanzikazi Butera Knowless yaje ku rutonde rw’abakobwa b’ibyamamare bakurura abagabo (Sexy) kurusha abandi mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba muri 2015, kuri uru rutonde akaba agaragara ku mwanya wa gatanu akaba ari nawe mukobwa w’umunyarwandakazi ugaragara kuri uru rutonde.



Uru rutonde dukesha Ikinyamakuru Africa Cradle rwasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama, rwakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka facebook, Intagram, Twitter, Flickr na tumblr, igihugu cya Kenya kikaba ari cyo gifite abakobwa benshi bagaragara kuri uru rutonde, hakabamo kandi abo mu bihugu nka Uganda na Tanzaniya ariko u Rwanda rwo rukaba rufitemo gusa Butera Knowless.

10. Desire Luzinda - Uganda

desire

desire

Desire Luzinda ni umuhanzikazi wo muri Uganda, uyu akaba azwiho cyane gukundwa n’abagabo benshi bo muri iki gihugu ariko nanone akaba mu mpera z’umwaka ushize aherutse gushyirwa mu mazi abira n’amafoto ye yambaye ubusa yashyizwe ahagaragara n’uwahoze ari umukunzi we, ibi ariko bikaba bitaramubujije gukomeza kuba umwe mu byamamare bikurura abagabo.

9. Vanessa Mdee – Tanzaniya

sexiest

Uyu ni umwanditsi w’indirimbo, umushyushyarugamba (MC), umunyabugeni akaba n’umukozi wa Radio na Televiziyo ukomoka muri Tanzaniya akaba afite imyaka 26 y’amavuko, na we akaba akundwa kandi akagaragaza igikundiro aho agaragara hose ari nabyo byamuhesheje kuza ku mwanya wa cyenda w’uru rutonde.

8. Zari Hussein

zari

Zari Hussein ni umugandekazi w’imyaka 32 y’amavuko, gusa n’ubwo afite ubwenegihugu bwa Uganda papa we ni imvange y’umurundi n’umunyasomaliya naho mama we ni imvange n’umuhindekazi n’umugandekazi wo mu gace kazwi nka Mutoroo, akaba akora muzika ariko akabivanga n’akazi k’ubucuruzi bw’amavuta n’ibindi bikoresho bw’ubwiza bw’abagore n’abakobwa byamugize umwe mu baherwe bakomeye muri Uganda, na we igikundiro cye kikaba kigaragara cyane muri Uganda no mu karere.

zari

Uyu kandi anazwi nk’umukunzi w’icyamamare Diamond bivugwa ko anatwite inda ye, aramutse abyaranye na Diamond akaba yaba agize abana bane kuko ubusanzwe afite abana batatu yabyaranye n’undi musore bigeze gukundana.

7. Avril Nyambura – Kenya

sexy

sexy

Amazina ye bwite ni Judith Nyambura Mwangi, uyu akaba yaratangiye akazi k’ubushyushyarugamba (MC) akiga mu mashuri yisumbuye, nyuma aza no kugaragaza impano ikomeye mu kuririmba, kugaragara mu mashusho y’indirimbo no gukina amafilime, ibyo byose akaba yarabigaragarijemo igikundiro afitiwe na benshi mu bamubona.

6. Julie Gichuru – Kenya

sexy

sexy

Julie Gichuru amenyerewe cyane kuri televiziyo yitwa Citizen TV, kimwe mu biganiro benshi bamukundamo kikaba cyitwa Sunday Live, akaba kandi akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bimuhuza n’abagabo kandi bituma aba yiyambitse mu buryo bugezweho nabyo bikaba bimwe mu bimuhesha kuba umukobwa w’igikundiro kandi benshi mu bagabo n’abasore bakunda cyane.

5. Knowless Butera – Rwanda

butera

Butera Knowless ni umuhanzikazi umaze kugera ku rwego rushimishije mu Rwanda, amazina ye yiswe n’ababyeyi akaba ari Butera Jeane d’Arc. Uretse kuba benshi bamuzi nk’umuririmbyikazi, amaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo nk’umukobwa ugaragaza igikundiro mu buryo bugaragara. Muri muzika kandi naho amaze gutera imbere kuko aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi bigaragaje cyane muri Afrika y’Uburasirazuba mu mwaka wa 2014.

4. Habida – Kenya

habida

habida

Uyu mukobwa w’umunyakenyakazi, kuva mu bwana bwe yakunze kugaragara mu itsinda ry’abaririmbyi n’ababyinnyi, iri akaba ari naryo yakuriyemo aba umuhanzikazi ukomeye muri Kenya. Uretse ariko kuba akundwa kubera ibihangano bye, imbaga y’abatari bacye mu bagabo n’abasore banamugaragaza nk’umukobwa Imana yaremanye igikundiro n’uburanga bwifuzwa n’abagabo benshi.

3. Huddah Monroe – Kenya

huddan

Uyu mukobwa ukunda kugaragara mu bikorwa bitandukanye muri Kenya cyane ibyiganjemo ibikorwa by’urubyiruko, yabaye icyamamare muri iki gihugu nyuma yo kwitabira amarushanwa ya Big Brother Africa muri Afrika y’epfo, ibi bikaba byaratumye arushaho kugira igikundiro cyane mu bantu batandukanye cyane ko yakurikirwaga na benshi icyo gihe. Kugeza ubu aracyari icyamamare muri Kenya no mu karere, kandi abagabo n’abasore bamukunda ni umbare utari muto.

2. Corazon Kwambaka – Kenya

corazon

dd

Uyu munyakenyakazi yagizwe icyamamare n’amafoto atandukanye akunda kwifotoza, uburyo yifotoza n’uburyo yigaragaza bikaba byaratumye aba umwe mu bakobwa bagiye bifuzwa n’abagabo benshi cyane mu gihugu cya Kenya. Ubu yamaze kumenyekana mu buryo bukomeye, amafoto ye akaba acicikana cyane muri aka karere ari nabyo byatumye atangira guhabwa amasezerano n’ibigo bitandukanye ngo abamamarize.

1. Vera Sidika - Kenya

nn

sidika

Uru rutonde ruyobowe n’uyu mukobwa ukomoka muri Kenya wabaye icyamamare kubera amafoto akenshi akunda kwifotoza agaragaza imiterere y’umubiri we, ibi bikaba byaramugize icyamamare cyane, hiyongeraho no kuba yaratangaje ko yakoresheje akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 120 (120.000.000) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, ako kayabo akaba yaragatanze agamije kwihindura uruhu, ibyo benshi basanzwe bazi nko kwitukuza.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyigena9 years ago
    Wowww!!!! Bakosore mwana wacu!!!! Bazavuga baruhe, nyuma nibarambirwa bapfe , nibatisubiraho. Niwowe mukobwa dufite uzi icyoushaka, kandi ugiharanira cyane. Uzagera kure kandi uzandika amateka, abakuvuga nabagusebya bakiraho mubugambo budafashije gusa. Batsinde, turagushyigikiye, kandi uruwambere none nitekaryose mukobwa mwiza.
  • 9 years ago
    knowless ko ntawe tubona ni nimero yakangahe
  • Kabalisa9 years ago
    Wow!!! Butera wacuuuuuuu!!!!!! KUBITA!!!! Uzi icyushaka kabisa. Kandi wasizwamavuta . Nge ndakureba nkakubona mo akazoza kahatalimu rwanda . Kandi ntukababazwe nabakwanga cyangwa bakuvuganabi kuko nabo sibo, nibikorwa byawe bibarya mama. Bakumva baba nkawe kandi ntibabibasha, iyo uwiteka yaguhayeabayaguhaye. Courage butera Mwiza, nabatarabo uzabatsinda.
  • ngira sylvin9 years ago
    arabaruta bose ndavuga butera
  • Dou29 years ago
    Congz a lot Miss.Butera We are proud of you!
  • clement 9 years ago
    waw butera komeza ubahe ubutha uzaza uri uwambere
  • clement 9 years ago
    waw butera komeza ubahe ubutha uzaza uri uwambere
  • 8 years ago
    MBEGA BITCH!
  • Emmy8 years ago
    Waw Komerezaho Butera Knowless Imana Niyonkuru Ujya Kuba Supperster Nababyishimiye Ariko Imana Ikwitayeho
  • Emmy8 years ago
    Waw Komerezaho Butera Knowless Imana Niyonkuru Ujya Kuba Supperster Nababyishimiye Ariko Imana Ikwitayeho





Inyarwanda BACKGROUND