RFL
Kigali

Burya ngo uko amabara y’ibiribwa atandukanye ni nako intungamubiri zabyo zitandukanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/01/2018 16:31
1


Ubusanzwe tuzi neza ko mu biribwa ikiremwa muntu gikenera harimo ibifite amabara atandukanye arimo umutuku, umuhondo, icyatsi n’andi ariko burya ngo igitangaje nuko ayo mabara yose atandukanye no ku ntungamubiri afitiye ubuzima bw’umuntu.



Reka turebere hamwe kuri buri bara:

Umutuku


Imbuto n’imboga z’umutuku  ngo zikize cyane ku ntungamubiri za lycopene na anthrocyanins; zikomeye mu gusukura no gukura uburozi mu mubiri, zirwanya kanseri zitandukanye, zinafite ubushobozi bwo kurinda ububyimbirwe mu mubiri.

Zifasha kandi mu kugabanya gukura k’uturemangingo twa kanseri (tumors) no kurinda gukomera cyane kw’imijyana y’amaraso, bityo bikarinda indwara zitandukanye z’umutima.
Zimwe mu ngero: inyanya, watermelon, poivron zitukura, amashu atukura na pome zitukura

Icyatsi


Imbuto n’imboga zo mu bwoko bw’icyati zifite n’akeru gacye zikungahaye ku binyabutabire bizwi nka sulfides, byagaragaye ko bifasha mu kugabanya ibyago bo kurwara indwara zimwe na zimwe zikomeye nka kanseri, bifasha kandi mu gukomeza amagufa no gutuma amera neza. Zimwe mu ngero: ibitunguru, tungurusumu, celery, puwalo, ibihumyo na asparagus.

Umuhondo


Izi zikize cyane kuri carotenoids nka; alpha-carotene, beta-carotene na beta-cryptoxanthin zirinda umubiri uburozi butandukanye, zongerera umubiri vitamin A bityo bikarinda indwara z’ubuhumyi cyane cyane igihe ugana mu izabukuru ndetse yongerera umubiri ubudahangarwa
Zimwe mu ngero: Karoti, imyembe, ibihaza n’imyungu, ibijumba, ndetse n’utubuto twa apricots.

Ni byiza ko mu byo kurya byawe bya buri munsi byaba imbuto cyangwa se imboga udakwiriye kwita ku mabara ya buri kiribwa icyo ari cyo cyose kuko bimaze kugaragara ko buri kimwe n’ibara ryacyo ari nako kiba gifite intungamubiri zihariye ku buzima bwawe.

Src: www.vegetables.co






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel Manizabayo6 years ago
    Kuvanga imbuto byaba byiza cg bifite ingaruka ?





Inyarwanda BACKGROUND