RFL
Kigali

Burya ngo ni byiza gukundana n’umuntu w’umunyarwenya- Impamvu 10

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2015 11:11
5


Abasore n’abakobwa bazwiho gutera urwenya ni bamwe mu bantu baryoshya urukundo kuko imibanire yabo buri gihe ihora ari ibirori. N’ubwo hari bamwe bashobora kuvuga ko abanyarwenya ibyo bavuga byose baba batabikomeje, si ko bimeze nk’uko tubikesha urubuga eHarmony.



Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho impamvu 10 wowe musore cyangwa mukobwa udakwiye kwihombya gukundana n’umunyarwenya uzagushakaho ubushuti mu gihe uzasanga agushakaho urukundo nyarwo.

Mugera no mu zabukuru mu gitera urwenya

DORE IMPAMVU 10 UKWIYE GUKUNDANA N'UMUNYARWENYA

1.Abanyarwenya baba bifuza  ko abantu bahora baseka, niba ukundanye n’umuntu utera urwenya, itegure guhora mu birori kuko azajya agusetsa buri gihe kandi ngo ngo byongera iminsi yo kubaho.

2.Kuko umunyarwenya ahora abanguye amatwi ye iyo ari kuganira n’umuntu, icyo umubwiye cyose acyumva vuba utiriwe uvunika umusobanurira byinshi bityo bikaba byakomeza urukundo rwanyu.

3.Abanyarwenya iteka bakurikirana inzozi n’indoto zabo bityo mu gihe uzaba ukundanye n’umuntu utera urwenya bizakorohera nawe gukurikirana indoto zawe.

4.Niba uri umukobwa ugakundana n’umusore w’umunyarwenya nta muntu n’umwe uzakugayira ko wamukunze ukuruwe n’urwenya rwe kandi nawe uzaba uzanyurwa n’urukundo rwanyu.

5.Iyo ukundanye n’umunyarwenya, umunsi wose ukubera Weekend kubera ibyishimo bya buri munsi.

6.Iyo ukundana n’umunyarwenya, ngo ushobora kumusura ku kazi aho akora, ntibigire ikibazo na kimwe bimutera ahubwo mukahagirira ibihe byiza cyane.

7.Mu rwenya rwinshi, n’ukundana n’umunyarwenya ngo azakubwira imico myiza yawe yose ijya imugwa neza, bigutere kuyikomeza.

8.Kuko umwuga wabo utabemerera kuba ahantu hamwe, buri joro azajya aguterera urwenya rw’ibyo yiriwemo bityo murusheho gusabana no kwishimana.

9.Kuko abanyarwenya ari abantu basabana cyane, mu rukundo rwanyu muzunguka inshuti nyinshi kandi benshi bazifuza kwigana urukundo rwanyu.

10.Ibintu bibi nk’ibyago n’indi nkuru ibabaje, abanyarwenya babihindura ibyiza kubera urwenya, gusa bamenya aho batagomba kurenga.Ibi bishobora gutuma udaheranwa n’agahinda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • O8 years ago
    Haba mu byago,no mumakuba,ntaguhisha iryinyo...mu kiriyo bihinduka ikirori.
  • shema bryana8 years ago
    GUHERA KURI NIMERO YA 7 KUGEZA KUYA 10 , BIRASOBANURA NEZA AKAMARO KU RWENYA. NI BYIZA BYARWO IBINDI BYOHEJURU NTIBISOBANUTSE.
  • carine8 years ago
    ok icyombakundira ntibarakazwa n'ubusa murakoze.
  • sikubwabonikubwImana jamil8 years ago
    Byose turashima, byose ni good. None nanje nifuza umukobwa wurwenya
  • habirora olivier8 years ago
    murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND