RFL
Kigali

Burya ngo kugirango uhure n’indwara zifata umutima, umubiri wawe ubikumenyesha mbereho ukwezi kumwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/08/2018 15:15
0


Zimwe mu ndwara zifata umutima zikunze guhitana abantu benshi ku isi, iyi akaba ari nayo mpamvu hakwiye gufatwa ingamba zikomeye zo kwirinda izi ndwara.



Aha rero niho abahanga bahereye maze bagaragaza ko mbere ho ukwezi kumwe kugirango umuntu afatwe n’umutima, hari ibimenyetso bibanza kumugaragaraho ari byo:

Guhorana umunaniro mwinshi kandi udasobanutse: niba usanzwe ugira umunaniro ukabije kandi nta kidasanzwe wakoze menya ko uri mu nzira yo kurwara indwara y’umutima kuko burya umunaniro uturuka ku kuba amaraso atagitembera neza mu mubiri noneho bgatuma umutima ukorana imbaraga nyinshi  ari nabyo bitera wa munaniro.

Kubira ibyuya bidasanzwe: iyo umuntu asigaye abira ibyuya byinshi kandi nta cyabiteye ndetse no mu gihe cya nijoro akabigira nta yindi mpamvu igaragara, icyo gishobora kuba kimwe mu bimenyetso by’uko ufite ikibazo mu mutima.

Guteragura k’umutima: niba umutima wawe utagitera nk'uko byari bisanzwe bishatse kuvuga ko nta mwuka mwiza winjira mu mubiri ari nayo mpamvu umutima wirwanaho mu gushaka umwuka mwiza ari nabyo biwutera guteragura cyane, menya neza ko nudakurikiranira hafi, ushobora gufatwa n’indwara y’umutima.

Kutabasha gusinzira nijoro: mu bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru the European Journal of Preventive Cardiology buvuga ko niba utakibasha gusinzira neza nijoro nkuko byari bisanzwe, uri mu nzira yo kuba wafatwa na zimwe mu ndwara zifata umutima kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 27% by’abantu badasinzira neza nijoro baba barwaye zimwe mu ndwara zifata umutima.

Mu bindi bimenyetso bamwe mu bahanga mu bijyanye n’indwara y’umutima bagaragaza harimo kubabara mu gatuza cyane ndetse no kunanirwa guhumeka, bavuga kandi ko niba usigaye wibonaho kimwe muri ibi bimenyetso, ngo ni byiza cyane kujya kwa muganga kugirango harebwe ikibitera kuko bavuze ko mbere yuko ufatwa n’umutima hari ibimenyetso ugomba kuba ugaragaza mbere ho ukwezi kose

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND